Print

Imyaka 3 irashije mbana n’umugabo wanjye ariko kureka inkumi byaramunaniye...Nkore iki?

Yanditwe na: Martin Munezero 25 July 2020 Yasuwe: 2859

Umugabo wanjye twabaga turi mu modoka anjyanye nko ku kazi ,tugiye gutembera cyangwa n’ahandi, hacaho nk’umukobwa mwiza ukabona avuye mu bye agahita ahinduka nkahita nkora ku buryo agaruka mubyo twarimo.

Mu minsi ishize namufashe yasohokanye n’umukobwa muto rwose , ariko yansabye ko ngomba kumufasha guhinduka muba hafi mu kazi, nsohokana nawe ,dutahana, ndetse no kuba turi kumwe n’umwana wacu. Ibyo byose narabikoze hashira igihe kingana n’igice cy’umwaka.

Nyuma yaho agatima kanze kuguma hamwe kuko nongeye nkamufata yanciye inyuma. Ibyo byanciye intege bishoboka cyane , tuganiriye ambwira ko ankunda by’ukuri kandi nkaba ntacyo njya mbura nakimwatse kandi ko uko nifuza kubaho nabyo mbibona .

Nyamara ibyo ntibihagije kuko kubona umugabo wanjye akorera abandi ibyo yagakwiye kunkorera nta mahoro bimpa na gato.

Umugabo wanjye namusabye ko twatandukana kuko byamuha amahoro yo gukomeza gahunda ze zose yiberamo ntacyo yikanga , ariko yaranze ndetse ambwira ko naba nibeshye kandi ko umwana wacu byamugiraho ingaruka.

None basomyi b’Umuryango ndabasaba ngo mungire inama kuko mfite ubwoba ko yazanzanira SIDA kandi ndayitinya ni ukuri pe...Kuko iyo ngize ngo musabye ko dukoresha agakingirizo,yenda kunkuramo iyo kotsa..!


Comments

25 July 2020

MWARAMUTSE NEZA! NGE UKO MBIBONA BISHOBOKA KO ABITERWA NIBURA NKIBINTU 3. 1.)KUBA AFITE UMURENGWE WAMAFRANGA. UBWO WAMUSHYIRA MUMISHINGA IBASABA CASH.= EX._NKO KUGURA UBUTAKA .NO KUBAKA IBYO NABYO BYAMUHUZA.NIBINDI...2) KUBA MWARABANYE UMWE YIBESHYE KUWUNDI..EX. WENDA UBWIZA BWAWE. AMAFRANGA SE WENDA YAKUBUZEHO CG SE UTAMUSHIMISHA MURI BYOSE.. NIBINDI. ICYO WOWE WAKORA NUKUMUHORA HAFI KDI UKABAZA BYUMWIHARIKO UKO BASHIMISHA UMUGABO. NKA SANDRINE UZAMWEGERE UZAMBWIRA IMPINDUKA. 3) MUSHOBORA KUBA MUSUZUGURANA. EX. YAVUGA NAWE UKAVUGA MBESE NTUMUHE AGACIRO KE NKUMUGABO WAWE.NIBINDI... INAMA RERO KDI UZAMBWIRE NUZIKURILIZA. MWUBAHE.MUKORERE NEZA MBESE ABONE KOWAHINDUTSEKANDINEZA.IMVUGO NZIZA AHARIHOHOSE MURIKUMWE.AMAGAMBO ABE MAKE NTUKAMUTEZABANTU.HAMWE NIMANA AZABIREKA.0784672340.NIZANGE. KANDI UJYE UMUBWIRA KO NTACYO YAKUBURANA IBYO ASHAKA NAWE UBIFITE. NYAGASANI ABAFASHE.


25 July 2020

Umugabo ntiyakoresha agakingirizo iwe ubwo mwaba mwatandukanye.Ahubwo wowe uzamusabe kujya agakoresha kuri izo nkumi nziza kandi wihe amahoro nawe utuze cyane.Umugabo ntibamushyiriraho bariyeri.


Bosco 25 July 2020

Byose abiterwa n’imico yawe mibi. Nigute waha umugabo ibyo umugomba byose nk’imibonano,icyubahiro.....akajya mu nkumi?