Print

Ifoto ya Ndimbati ari kumwe n’izindi nkumi bahennye ikomeje guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 25 July 2020 Yasuwe: 19838

Iyi foto ya Ndimbati yasakaye henshi ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko ku rubuga rwa instagram ari naho uyu munyarwenya yayishyize. Nyuma yo gushyira hanze iyi foto yahennye, Ndimbati yayiherekesheje amagambo agira ati: ‘Arikoweeee muravuga ngahoooo’ bigaragara ko abamukurikira bamaze igihe bavuga amagambo menshi ku mafoto ye.

Nyuma yuko Ndimbati ashyize hanze ifoto ikurikira, abafana be n’abantu benshi batandukanye bagize ibyo bagenda batangaza kuriyo.

Ibi bikaba bije nyuma yuko mu mpera z’umwaka wa 2019 uyu mukinnyi wa Filime nyarwanda , Ndimbati agaragaye mu myambaro y’abagore(ateze igitambaro, yambaye n’ijipo(ingutiya)) ibintu byasekeje benshi cyane, gusa Ndimbati we akavuga ko ikitahabanye n’umuco nyarwanda azagikora.

Uwihoreye Moustafa uzwi nka Ndimbati yavuze ko nibiba ngombwa azashyiraho ibisage by’aba rasta bita dreads. Ngo nta mategeko abihana kandi nta muco nyarwanda byica.

Ndimbati akaba yarakomeje avuga ko nk’umukinnyi wa filime wabigize umwuga ashobora kwambara cyangwa kwirimbisha bitewe n’icyo ashaka gukina.

Ubwo aheruka kugaragara yambaye ijipo n’udufata amabere y’abagore (soutien gorge). Hari mu gakino ka 108 ka filime z’uruhererekane zitwa Papa Sava.

Avuga ko icyo ari cyo cyose kitamubangamiye kandi ntikibe kinyuranye n’Umuco nyarwanda yagikora mu gihe ari gukina film kuko ari wo mwuga yiyeguriye.

Yagize ati “Dreads nshobora kuzishyiraho kuko ntabibujijwe, bitwaye iki se? Nta tegeko ririho rihana uzifite, kandi ntaho bivugwa ko bitemewe mu muco nyarwanda.”

Akomeza ashimangira ko ikibi ari uko wakwamamara mu bibi ngo kandi nta kibi yakoze.