Print

Burundi: Perezida Ndayishimiye yagaragaye yikoreye umufuka ku munsi mukuru wahariwe gushyigikirana [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 July 2020 Yasuwe: 7329

Perezida Ndayishimiye yagaragaye yikoreye umufuka urimo ituro yageneye abaturage bo muri iyi Komini ari nako umufasha we Angelique Ndayishimiye nawe yari afashe igiseke.

Perezida Ndayishimiye baje bitwaje ibyokurya bitandukanye bageneye abaturage b’ahitwa Musama muri Komine Giheta.

Muri Mata ubwo Perezida Ndayishimiye yiteguraga amatora nabwo yagaragaye yikoreye umufuka urimo imfashanyo yahaye abahuye n’umwuzure waturutse ku mvura nyinshi yaguye mu Gatumba mu ntara ya Bujumbura.

Kuwa kane Kamena 2020 nibwo urukiko rushinzwe kurengera itegeko nshinga mu Burundi rwemeje ko Gen.Evariste Ndayishimiye wo mu ishyaka CNDD-FDD ariwe wegukanye intsinzi mu matora ya Perezida,Abadepite n’abayobozi ba Komini yabaye ku wa 20 z’ukwezi kwa gatanu 2020.

Amajwi y’ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu mu Burundi yatangajwe,yerekanye ko Gen. Evariste Ndayishimiye wa CNDD-FDD yagize 68,72%; agakurikirwa na Agathon Rwasa wa CNL wagize 24,19%.