Print

Ikamyo yatwitswe irashya irakongoka nyuma yo kugonga igahitana umugabo n’abahungu be 2

Yanditwe na: Martin Munezero 25 July 2020 Yasuwe: 5118

Mu buryo abatangabuhamya babivuga, uyu mugabo wo mu kigero cy’imyaka yo hagati yari ku igare rye hamwe n’abahungu be babiri ubwo umushoferi w’ikamyo yatakazaga ubuyobozi bw’imodoka maze ikerekeza mu kindi cyerekezo, bituma ikora impanuka ihitana uwo mugabo n’abahungu be babiri.

Uyu mugabo byavuzwe ko yari yerekeje mu murima ari kumwe n’abahungu be babiri, byavuzwe ko yakururwaga n’ikamyo kugeza aho imukandagiye agashwanyagurika ibice bigakwirakwira umuhanda wose.

Umwana umwe wari utwawe inyuma ku igare yahise apfa ako kanya mu gihe uwariku ruhande kurokoka ariko afite ibikomere bikomeye.

Ibi byabereye muri zone ya polisi mu ihuriro ry’ umunani Lokoja muri Nigeria, byavuzwe ko byakuruye bamwe mu bahisi n’abagenzi bababajwe n’ibyabaye nyuma baza gutwika iyo kamyo irashya irakongoka, ababikoze bahungira muri iryo tsinda ry’indorerezi.

Ubuyobozi bwa Polisi y’igihugu, bwemeje ibyabaye, bwavuze ko iyi kamyo yataye umurongo ku muzenguruko wa munani maze igahonyora umunyamaguru ikomeretsa undi ubu uri kwitabwaho mu bitaro.

Umukozi ushinzwe igenamigambi rya Polisi, Willy Aya, yavuze ko ibyabaye byatumye abantu bari aho bafata amabwiriza yo guhana mu ntoki maze batwika ikamyo.

Yasezeranije iperereza ryimbitse kuri iki kibazo mu gihe yasabye abaturage muri rusange kureka gufata amategeko mu ntok zabo.


Comments

Frank 26 July 2020

Mu kihe gihugu? Ubunyamwuga bwawe burakemangwa,jya utanga amakuru yuzuye