Print

Umusore tugiye kubana nasanze apfubura abagore bakamuha amafaranga- NKORE IKI?

Yanditwe na: Martin Munezero 26 July 2020 Yasuwe: 4561

Nanjye ndi mu nzira yo kurushinga, nitwa Jane (izina twamuhinduriye k’ubwumutekano we) ntuye mu Bugesera, umusore twiteguraga kurushinga mu mpeshyi we akorera mu mujyi wa Kigali.

Icyanteye impungenge, nakomeje kubaza umusore akazi akora mu mujyi wa Kigali, akambwira ko yoza amakaro, ko abakiriya bamuhamagara akajya kubogereza amakaro mu ngo, ko afite akamashini akoresha. Rwose hari n’abamuhamagara turi kumwe, bagahana gahunda numva, akambwira ati “ubu agatubutse karabonetse” nkishima kuko mba nejejwe nuko cheri akazi ke kagenda neza.

Umwe mu basore b’inshuti ye tuziranye, yanyibiye ibanga, bambwirako umuhungu tugiye kubana ari umupfubuzi. Njyewe nta nubwo abapfubuzi nari mbazi ni nabwo bwa mbere nari numvise iri jambo, aransobanurira ati ‘ni umusore cyangwa umugabo usambana n’abagore bakuze bakamuha amafaranga”.

Namubajije byinshi ansobanurira ko hari abagore baba batakitaweho n’abagabo babo, noneho bagahitamo gushaka abasore bakiri bato babapfubura mu gihe ababo baba batabagejeje ku byishimo, gusa naje kumva ko birimo ingaruka nyinshi.

Nakoze ubugenzuzi bwanjye, cheri mwaka telefone ye mutunguye, ndayijagajaga, ibyo nasanzemo ni akumiro, nasanzemo amafoto menshi y’abagore bagera muri 7 bambaye ubusa bamwoherereza, amagambo baba baganiriye na gahunda baba bahanye, byose narabyiboneye.

Gusa nahise mbimubaza, ambwiza ukuri ko atazi no koza amakaro, gusa ko abo bagore abenshi babeshya abagabo babo ko yoza amakaro kugirango nibamusanga muri urwo rugo batamwibazaho cyane, ko gupfubura abikoze imyaka 4 kandi ko amaze gukuramo ubutunzi.

Yansezeranyije ko abivuyemo, ko ubutunzi yabikuyemo buhagije ko agiye gushaka akakandi kazi ko gukora. Gusa ibi ntabwo nabyizeye, ndumva mfite impungenge, mungire inama. Murakoze!!.


Comments

kigali Aime 28 July 2020

Ujyawemera ko umuntu ahinduka kandi ntukajye with kubyahahise,kuko aribyo ntiwazashaka gerageza umukude umuhindure kuko ibyo yashakaga yarabibonye nawe uzabyishimamamo