Print

Big Fizzo watandukanye n’umugore w’umuzungu akananiranwa n’umunyarwandakazi,yarongoye umurundikazi[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 26 July 2020 Yasuwe: 6161

Muri Kanama 2018 nibwo Big Fizzo yasezeranye mu mategeko na Kimana Edith Stein bemeranya kubana nk’umugore n’umugabo, uyu yari abaye umugore wa Gatatu kuri Big Fizzo kuko yatandukanye n’abandi babiri mbere ye.

Fizzo yahoze abana n’umugore w’umuzungu ukomoka mugihugu cy’Ubufaransa ndetse batandukanye bafitanye abana batatu.

ku gicamunsi cy’uyu wa Gatandatu tariki 25 Nyakanga 2020 nibwo Big Fizzo yasezeranye imbere y’Imana na Kimana Edith Stein.

Uyu Édith Stein Kimana asanzwe azwi mu myidagaduro i Burundi kuko itunganya ikanafasha abahanzi ya Big Fizzo yise Bantu Bwoy entertainment.




Comments

karegeya 26 July 2020

Abantu benshi ibyo bita ngo ni "urukundo" bita ari ugushaka kwishimisha mu gitanda gusa.Bakica itegeko ry’Imana yabaremye itubuza gusambana.Cyanecyane aba Stars nka Big Fizzo.Ntabwo Imana yaduhaye umubiri ngo tuwukoreshe ibyo dushatse.Nubwo abantu miliyoni na miliyoni baryamana batarashakanye mu rwego rwo kwishimisha,Imana yaturemye irabitubuza.Itwemerera kuryamana n’umuntu umwe gusa,tubanje guca mu mategeko.Ikavuga ko abasambanyi batazaba mu bwami bw’imana.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma bikazakubuza ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.