Print

Lionel Messi yatangaje umutoza yifuza ko yaza gutoza ikipe ya FC Barcelona

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 July 2020 Yasuwe: 4562

Marcelo Bielsa utarongera amazezerano mu ikipe ya Leeds aherutse kuzamura mu kiciro cya mbere,arifuzwa na Messi kugira ngo aze kuzahura FC Barcelona yagize ibihe bibi cyane muri uyu mwaka w’imikino.

Messi wifuza gutwara UEFA Champions League ari kapiteni wa FC Barcelona,arifuza Bielsa bakomoka mu gihugu kimwe cya Argentina ko yaza kubatoza.

Marcelo Bielsa w’imyaka 64 azwiho kugira akavuyo n’imyitwarire idahwitse gusa ubuhanga bwe mu gutoza ntawe ubushidikanyaho.

Barcelona nta gikombe na kimwe yatwaye muri uyu mwaka nubwo igicungiye kuri UEFA Champions League bigoye gutwara kubera urwego rwa bamwe mu bakinnyi bayo ruri hasi.

Umutoza Setien ari mu mazi abira kuko amezi 6 yahawe yo gusimbura Valverde atamuhiriye cyane ko yaranzwe no kutumvikana na kizigenza Messi.

Muri FC Barcelona harimo umwuka mubi cyane w’ugomba kuba perezida w’iyi kipe cyane ko Josep Maria Bartomeu uyiyoboye yanenzwe na benshi kunanirwa gushakira umuti bimwe mu bibazo bikomeye iyi kipe yagize.

Bivugwa ko Messi yabwiye ubuyobozi ko kuzana Bielsa byatanga igisubizo mu ikipe ikongera kuba ubukombe cyane ko uyu mwaka yari hasi cyane.


Messi arifuza ko Bielsa yatoza FC Barcelona