Print

Umunyarwanda yemeye ko yagize uruhare mu gutwika katederali ya Saint-Pierre-et-Saint-Paul

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 July 2020 Yasuwe: 3318

Umunyarwanda witwa Emmanuel yemeye ko yagize uruhare mu gukongeza umuriro watwitse ukanangiza Cathédrale Saint-Pierre-et-Saint-Paul y’i Nantes mu Bufaransa.

Ku wa 18 Nyakanga 2020 nibwo iyi cathédrale yafashwe n’inkongi yangiza bimwe mu bikoresho byari biyirimo nk’ibya muzika ndetse n’ibishushanyo byo mu kinyejana cya 19 byashyizwemo bivanywe i Roma mu Butaliyani.

Icyo gihe mu batawe muri yombi bakurikiranyweho kubigiramo uruhare harimo Umunyarwanda Emmanuel wakoraga nk’umukorerabushake muri iyi cathédrale.

Uyu mugabo w’imyaka 39 yatawe muri yombi ku wa Gatandatu ahagana saa Kumi z’umugoroba, mu gitondo cyo ku wa 19 Nyakanga 2020, inzego z’ubutabera zemeje ko ziri kumukurikirana gusa yahise arekurwa.

Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, tariki ya 25 Nyakanga 2020 nibwo Polisi yo mu Bufaransa yongeye kumufata ngo akomeze akorweho iperereza ku ntandaro y’umuriro watwitse inyubako, ukangiza ibirahuri by’amadirishya ndetse imbere mu nyubako hakuzura umwotsi.

Nyuma y’icyumweru Cathédrale Saint-Pierre-et-Saint-Paul de Nantes yibasiwe n’inkongi, Umunyarwanda w’umukorerabushake wakoreragamo wari no ku izamu icyo gihe biba yemereye Umugenzacyaha ko yagize uruhare mu gukongeza umuriro wangije inyubako zayo.

Umwavoka wa Emmanuel, Me Quentin Chabert, yemereye Radio France Info ko umukiliya we yagize uruhare mu gutwika no kwangiza Cathédrale nkuko Umushinjacyaha yabigaragaje.

Yakomeje ati “Aricuza ibikorwa yakoze ndetse kubivugaho ni uburyo bwo kubohoka no gusaba imbabazi.’’

Umushinjacyaha wo mu Bufaransa yavuze ko uwo Munyarwanda wari ufite akazi ko gufunga Cathédrale ku wa Gatanu nimugoroba, yabwiye Ubugenzacyaha ko yacanye umuriro ahantu hatatu harimo no mu gasanduku k’amashanyarazi. Impamvu yamusunikiye kubikora ntiramenyekana.

Amakuru avuga ko uyu mugabo ushinjwa icyaha cyo guteza inkongi ashobora gufungwa imyaka 10 muri gereza, akanatanga ihazabu ingana n’amayero 150 000.

Inkongi yibasiye Cathédrale y’i Nantes, nyuma y’amezi 15 iya Notre-Dame de Paris nayo ihiye.

Si ku nshuro ya mbere Cathédrale y’i Nantes yubatswe hagati y’ikinyejana cya 15 n’icya 19 (1434-1891) ifashwe n’inkongi, byaherukaga ku wa 28 Mutarama 1972, ubwo yashyaga ikangirika igisenge cyayo cyaje kuvugururwa mu 2013.