Print

Nkore iki ko data ansambanyiriza umugore?

Yanditwe na: Martin Munezero 27 July 2020 Yasuwe: 2747

Umusomyi w’urubuga umuryango.rw utarifuje ko amazina ye tuyatangaza, yasabyeko twamugira inama ku kibazo kimukomereye yahuye nacyo. Yagize ati: “ Nakundanye n’umukobwa none ubu papa ni we usigaye anca inyuma.

Maze igihe kigera ku mwaka umwe nkundana n’umukobwa ariko sinabonye amahirwe yo kumujyana iwacu mu rugo ngo mbashe kumwereka ababyeyi mbere. Ubwo mu minsi yashize nagerageje kumujyanayo, yaraje asanga murugo bose barahari, ni ko gutangira kumusobanurira ababyeyi banjye.

Gusa inshuti yanye igikubita papa amaso yahise ihinduka ku maso ndabibona, itangira no kujya ivuga bimwe biterekeranye gusa sinabigira impamvu cyane. Ntibyatinze kuko papa yahise atubwirako hari umuntu umuhamagaye ku bwa gahunda z’akazi asanzwe akora.

Ubwo nari mperekeje umukunzi wanjye, yakomeje kumbaza byinshi kuri papa, natekereza ibyo nabonye bikambera urujijo. Byakomeje kuntera kugira amakenga, ni ko gushyiraho ingenza ngo menye nyir’izina imyitwarire y’umukobwa dukundana. Nyuma y’icyumweru kimwe gusa barampamagaye ngo nze ndebe mpageze nsanga papa yasohokanye na wa mukobwa muri hoteli mbibonera barebana akana ko mujisho.

Nashatse no kuhabasanga ngo turwane ariko abo twari kumwe baranzitira kuko babonaga umujinya mfite ushobora guteza ibibazo birenze urugero. Kuva ubwo numva mfitiye papa umujinya utavugwa kuburyo ntagishaka no kuba namarana na we n’umunota umwe gusa ntacyo namubwiye kandi na we mbona ntacyo aba ashaka kuba yambwira.

Kuri iyi nshuro ndumva bindenze, gusa nabuze icyo nabikoraho kuburyo no gukora indi mirimo bisigaye binanira, nkajunjama cyane simvuge ku bw’ibitekerezo byinshi n’ibibazo uruhuri nkomeza kwibaza. Ubu se niturize mureke? Ko bishobora gusenyera papa se mbibwire mama? Nereke papa se ko nabimenye ?

Nyabuneka nshuti basomyi b’umuryango.rw nkeneye inama zanyu kuko ndaremerewe.

Murakoze kubimfashamo !


Comments

30 July 2020

Nge ndabona kugeza ubu ntakibazo gihari kuko ibisubizo byabonetse, keretse ibibazo wowe ubwawe ushaka kwijyanamo ushaka gukomeza gukundana n’umugore utari uwawe (wa papa wawe). Nubwo batasezeranye ariko yaragutanze ndumva udakwiye kumurakarira cyane ahubwo ukivaniramo akawe karenge.


27 July 2020

Mbega amahirwe ugize ubuse wananirwa gushima Imana ukirirwa wababaye ibaze iyo ubibona mwaramaze kubana vamurayo wangu Yego urababaye none se uziko ariso gusa bakundana ubuse urikubabazwa niki koko?


cyber 27 July 2020

Ndumva ufite ikibazo gikomeye kabisa.
ariko inama nakugira
1. nukureba uko wakwivanamo uwo mukobwa kuko nta mugore wamuvamo
naho so umwihorere ubwo niko yabaye.
2.tumiza inama y umuryango ubabwire ikibazo gihari
3.biganirize mama wawe (niba umufite)


Mparambo 27 July 2020

Urata igihe cyawe wa musore we. Wikwirahuriraho amakara yaka umuriro uyareba. Niba mutarasezerana rekura burundu utuze, umubenge mu ibanga utanasakuje, ushake Imana na Yo izagushumbusha nuyumvira ukayikurikira. Ishobora kuba yarabikwerekeye kugirango imugukureho ujye wagira amahoro. Nibishoboka uture kure yabo bombi.