Print

Nadia umunyarwandakazi w’uburanga amaze kuba ubukombe mu guhindura amasura y’abakobwa[AMAFOTO+VIDEO]

Yanditwe na: Martin Munezero 27 July 2020 Yasuwe: 5196

Ni mu kiganiro uyu mwali w’imyaka 21 y’amavuko yagiranye n’igitangazamakuru gikorera kuri Youtube kizwi nka ’VIPI Rwanda’ ,aho yahishuye byinshi mu mwuga we wo gutera ibirungo abantu avuga ko amazemo imyaka igera muri Itatu ndetse we akaba afite umwihariko wo gukorana bya hafi n’abahanzi ndetse n’abakobwa bagaragara mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi b’ibyamamare batandukanye.

Nadia avuga ko yatangiriye mu gihugu cya Uganda umwuga wo gusiga abantu ibirungo ari naho yagiye abihugurirwamo nyuma akaza kugaruka mu Rwanda kuko ari naho ababyeyi be batuye,akigera mu Rwanda ngo akaba yaragiye areba amashusho y’abahanzi nyarwanda batandukanye n’abakobwa babaga bakoreshejemo uburyo babaga babasize ibirungo ’Makeup’,ntibimushimishe ari muri urwo rwego yahise ahitamo kwinjira mu ruhando rw’imyidagaduro mu Rwanda kugira ngo agire ibyo akosoramo yabonaga ngo bitamushimishaga.

Gusa nubwo ngo akorana bya hafi n’abahanzi nyarwanda,hari n’imbogamizi ahuriramo nazo,nk’umuntu wigenga ushobora guhamagara akagusanga aho uri noneho byiyongeyeho ko ari n’umukobwa bikaba ibindi bindi,kuko ngo hari n’abamuhamagara ngo bamubwira ko bamushaka kugira ngo baganire ku kazi ariko yagerayo nyamara undi akamubwira ibihabanye n’ibyo yamuhamagaye amubwira.

Mu mbogamizi ahuriramo nazo nkuko ari umukobwa muto kandi w’uburanga nkuko nawe abyiyemerera ko ariko abantu bamubwira,harimo nko kuba bamusaba ko baryamana cyangwa se bakaba bamusaba ko bakundana we ngo akabahakanira akababwira ko bitashoboka dore ko ngo afite n’umusore bakundana.

Mubyo Nadia kandi yagarutseho muri iki kiganiro kirekire yagiranye na ’VIPI Rwanda’ ngo nuko ku myaka ye 21 akiri isugi kuko ngo yagiye akundana n’abasore benshi ariko akagerageza kubyitwaramo neza akarinda ubusugi bwe,ndetse ngo akaba ateganya gukora imibonano mpuzabitsina n’umusore igihe yateye ivi akamusaba ko babana hanyuma bagakora n’imigenzo yose irimo n’ubukwe ubundi akitwa umugore we wemewe n’amategeko n’umuryango.

Ikindi muri iki kiganiro Nadia yahishuye byinshi byerekeranye n’ubuzima bwe birimo n’abasore bamutereta ndetse n’indirimbo z’abahanzi b’ibyamamare batandukanye yagiye akorana nabo,aha kandi yanahishuye n’icyo agenderaho atera umukobwa ibirungo,birimo no gutandukanya Uruhu rw’amavuta n’izindi zisanzwe.

REBA HASI IKIGANIRO KIRIMO KWIREKURA CYANE NADIA YAGIRANYE NA ’VIPI Rwanda’: