Print

Afurika y’Epfo: Umukiristo wajyanye mu rusengero imbunda yishe abajura babateye mu iteraniro

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 July 2020 Yasuwe: 2649

Aya makuru avuga ko kuri iki cyumweru,abantu batatu bitwaje imbunda bateye mu rusengero rwa Querentia Ministry muri Wierdapark maze batangira kwambura abarimo gusenga.

Umwe mu barimo gusenga witwa Pieter van der Westhuizen, usanzwe afite uburenganzira bwo gutunga no gutemberana imbunda, yarashe babiri muri aba bagabo barapfa mu gihe umwe yashoboye gutoroka ariko yakomeretse.Nta mukiristu n’umwe wakomerekeye muri iki gitero.

Ikinyamakuru News24 kivuga ko Bwana Der Westhuizen ari mwene wabo wa nyakwigendera Joost van der Westhuizen.wabaye umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Rugby.

Umwunganizi wa Bwana Van der Westhuizen witwa Ulrich Roux,yavuze ko umukiriya we wahoze ari umupolisi yarashe aba bakekwa nk’abajura ashaka kwitabara.

Mu magambo ye yasubiwemo na Radiyo yigenga, Jacranda FM, umuvugizi wa polisi ya Gauteng, Mathapelo Peters, yagize ati: "Hari itangazo twabonye ry’uwo mukiristu avuga ko yarashe abo bikekwa ko bari abajura kandi rizahabwa abakuriye inzego z’ubucamanza".

Ayo makuru avuga ko umupasiteri w’urwo rusengero yakomeretse byoroshye kandi yahise avurirwa aho.

Amakuru avuga ko kimwe muri aba bajura yatunze imbunda ku mutwe wa Pasiteri Erasmus barashe ahita ahunga akoresheje imodoka yari hanze gusa ngo yari yakomeretse.