Print

Nahaye Umugabo wanjye Uburenganzira bwo kuryamana n’abandi bagore none binkozeho- NKORE IKI?

Yanditwe na: Martin Munezero 28 July 2020 Yasuwe: 4444

Ariko inama uyu asaba zishobora kuba zirenze ubushobozi bwacu.
Turabasaba kumugira inama kuko twe byaturenze.Ngaho nimwiyumvire.

Siniriwe nivuga amazina ariko ndasumbirijwe nukuri.
Ndubatse, mfite imyaka 30.

Jye n’umugabo wanjye tubyaranye kabiri kandi tubaho ubuzima busanzwe,nta bibazo byihariye dufite mu rugo.

Mu bukumi bwanje narishimishije bihagije mu mibonano mpuzabitsina n’abantu batandukanye.

Sinari indaya kuko nabikoraga ntagamije ikiguzi cyangwa ibindi bintu.
Byari ugushaka ubunararibonye mu buzima bw’imyororokere no kwimara amatsiko.
Nakoze imibonanompuzabitsina n’abasore, abagabo ndetse nanishimishije n’abakobwa.

Ariko ibi ntibyanshamaje kuko muri kamere yanjye ntari umutinganyi.
Nkimara kubana n’umugabo wanjye sinamuhishe ibyo nakoze mu bukumi bwanjye byose, kuko twasezeranye kutagira icyo duhishanya. Ibi byamuteye ikintu kimeze nk’ishyari kuko we atigeze aryamana n’abakobwa barenze batatu mu busore bwe, cyangwa ngo yishore mu ngeso zitandukanye ziranga bamwe mu basore.

Yambwiye ko amateka yanjye amubyutsamo igisa n’amashyushyu yo kwimara amatsiko nk’uko nanjye nabikoze.

Jye ndamwumva kuko burya bitera amatsiko cyane ari nayo mpamvu abagabo cyangwa abagore baca abo bashakanye inyuma bashaka kwimara amatsiko.
Namwemereye ko nitugira amahirwe, tuzagerageza gushimishanya n’abandi bantu twese turi hamwe, kandi tubiziranyeho kugirango nawe agabanye amatsiko afite.
Ibi sinabifata nko gucana inyuma mu gihe buri wese muri twe yaba azi icyo mugenzi we ari gukora.

Umunsi umwe hari couple y’inshuti zacu yadusuye tubiganiraho, tubyemeranwaho, ko tugiye kugurana,umugabo wanjye akaryamana n’umugore w’inshuti yacu nanjye nkaryamana n’umugabo w’incuti yacu kugirango batadutera ipfunwe no gufuha.

Mu by’ukuri,yaryamanye n’umugore w’incuti yacu mbireba, ariko jye sinaryamana n’uwo mugabo utari uwanjye.

Si uko bitashobokaga,ahubwo yambwiye ko we yumva atameze neza. Kera kabaye barangije gukora imibonano mpuzabitsina nsubirana umugabo wanjye,nanjye turabikorana,ndetse na bacuti bacu barabikorana ,ariko twabikoreye twese ku buriri bumwe.

Ku giti cyanjye, iyi mibonano rusange yaranshimishije cyane, ndetse nanarangije mu buryo ntigeze numva mbere. Ariko natunguwe n’uburyo umugabo wanjye yorohewe no kujya mu maguru y’undi mugore mu buryo ntakekaga. Gusa ntacyo mushinja kuko nari namuhaye uburenganzira. Nakinishije umuriro birangira mpiye.

Nkeka ko ashobora kuzongera gusambanya undi mugore.Ese ngire impungenge ko ibi twakoze bishobora kumutera kurarikira abandi bagore,na cyane ko umugore w’incuti yacu yamubwiye ko yaryohewe n’uburyo bateye akabariro?
Ubu ndahangayitse, mfitiye uyu mugore ishyari rikaze ndetse n’ubwoba ko umugabo wanjye yaba agiye gutangira kunsha inyuma.

Ndahangayitse kuko ndamukunda kandi nifuza ko arijye mugore yararikira gusa akaba ari nanjye turyamana jyenyine.


Comments

Charles 29 July 2020

Muraho. Komeza kumwizera nkuko wabyiyemeje. Niba waramuhaye uburenganzira. Ahubwo watangiye gufuha. Kubera amagambo wumvanye uriya


vestino 29 July 2020

Ubuse imbere y’Imana murikugaragara gute koko??? Witeguye ko hari umuriro ugiye kuzaza gutwika abameze nkuko?? Nukuri ibyo murimo sibyiza nagato. None urikugisha inama ngurahangayitse ariwowe wabiteye. Kuki utagushije inama mbere hano ngo ubanze usobanuze niba bitazakugiraho ingaruka nkizfite ubu???? Zaburi 50:21 ngo ibyo urabikora nkakwihorera. Ukibwira ko mpanye nawe rwose. Ariko nzaguhana mbishire imbere yawe uko bikurikirana....
Ngaho mwene data ita kuruyumuburo ugarukire Imana wowe numuryango wawe dore abobana mugiye kubatera agahinda bakure nabi rebakure ita kuhazaza utazasarura umuriro. Yesu aravuga ati uzahondi sinzamwirukana nahato.. fata umwanzu usange Yesu niho ibibazo byose ufite biributungane. Izindi nama uribwakire zitarimo Yesu urabukora ubusa


cyprien 29 July 2020

Eheee! Nukwitonda ugashyira umutimahamwe ntazasubirayo ahubwo wowe niyamashusho yagusigaye mu mutwe." Buryarero urugorwubakwa n ibanga "