Print

Umunyamakuru wamenyekaniye cyane kuri RTV na TV10 yakoreye ubukwe ku nkombe z’amazi muri Amerika[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 28 July 2020 Yasuwe: 5415

Ni ubukwe bwabaye ku wa Gatandatu tariki ya 25 Nyakanga 2020, bubera muri Amerika aho batuye.

Ni ubukwe bwabereye ku nkombe z’ikiyaga bukaba bwitabiriwe n’abantu banyuranye, inshutu n’umuryango w’abageni.

Friaday James abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram aherutsa gutangaza ati“inzozi zibaye impamo! Ndishimye kandi mbuze amagambo yo kuba njye na Sandrine isezerano ryo ry’urukundo no kuzabana ribaye impamo. twahawe umugisha n’Imana n’ababyeyi bacu. Turishimira urukundo rwacu turishyira ku y’indi ntera tugiye kuba umugore n’umugabo.”

Fridaye James akaba yasezeranye kubana akaramata na Sandrine nyuma y’uko muri Nzeri 2019 yari yateye ivi amusaba kuzamubera umugore.

Icyo gihe Friday James yashimiye Sandrine kuba yaramubereye inshuti nziza, umujyanama ndetse n’umwunganizi utaramutengushye.

Mu magambo yuje amarangamutima, Friday James yagaragaje ko yishimiye kuba azabana n’umugore bahuje itariki y’amavuko.

Yagize ati“ni byiza kuba ngeze ku ntera yo kuba nashyingiranwa na Sandrine. Rwari urugendo nyarwo kandi rushimishije, nshimishijwe n’ibyo Imana idufitiye mu minsi iri mbere, sinatekerezaga ko kuba duhuye dusangiye itariki y’amavuko (15 Gashyantare) byatuma tubana ubuzima bwacu bwose.”

Friday James yamenyekanye cyane kuri RTV mu biganiro binyuranye ndetse n’amakuru, yanakoreye kandi TV10.


Comments

gisagara 28 July 2020

Bazabyare Hungu na Kobwa.Ni umugisha w’Imana.Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo "baba umubiri umwe" nkuko Intangiriro 2,umurongo wa 24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Benshi bacana inyuma,bararwana,baricana,ndetse bagatandukana.Amadini amwe abeshyera Imana ngo ibemera gutunga abagore benshi.Ntabwo aribyo kubera ko bitera ibibazo mu ngo kandi Yesu yadusabye gushaka umugore umwe. Nkuko Yesu yabisobanuye muli Matayo 19:6,Imana yihoreye Abayahudi batunga Abagore benshi kuko bali barananiye Imana.Abantu bose bakora ibyo Imana itubuza,yashyizeho umunsi wa nyuma kugirango izabakure mu isi.Izasigaza mu isi gusa abantu bayumvira nkuko Imigani 2 imirongo ya 21 na 22 havuga.