Print

Itangazo rya cyamunara y’umutungo utimukanwa ugizwe n’inzu uherereye Nyamata mu Karere ka Bugesera

Yanditwe na: Ubwanditsi 27 July 2020 Yasuwe: 220

Umuhesha w’inkiko w’umwuga aramenyesha abantu bose babyifuza ko kuwa kabili taliki 04/8/2020 guhera saa tatu za mu gitondo (09h00) azateza mu cyamunara umutungo utimukanwa ugizwe n’inzu wa Ndabarasa Andre na Mutoni Elvanie uherereye mu mudugudu wa Gisunzu, Akagali ka Maranyundo Umurenge wa Nyamata, Akarere ka Bugesera kugira ngo hishyurwe umwenda Ndabarasa Andre abereyemo Bamurange Dancille.

Cyamunara ikaba izabera aho umutungo uherereye. Niba ukeneye ibindi bisobanuro wasoma itangazo riri hano hasi cyangwa se ugahamagara kuri Tel igendanwa ya Me Pfakwandika Patrick: 0787889319.