Print

Umugabo yahanutse aturutse kuri Etaje ya 4 y’inyubako yo mu mujyi wa Kigali ahita apfa

Yanditwe na: 28 July 2020 Yasuwe: 4766

Kuri uyu wa 28 Nyakanga 2020 saa tanu z’amanywa nibwo iyi nkuru yasakaye ku mbuga nkoranyambaga ko uyu mugabo yari mu kazi ko guhanagura ibirahuri arahanuka yikubita hasi abanje umutwe ahita apfa.

Iyi nzu uyu mugabo yakoragaho in’inyubako nshya yuzuye hafi ya City Plazza, yitwa NDARU ARCAD1 iherereye muri Quartier Matheus muri Kigali.

Abari aho uyu mugabo yahanukiye bavuze ko ikirahuri cya pulasitiki yahanaguraga cyatobotse, ahita amanuka yitura hasi arapfa.

Benshi bavuze ko guhanuka kwa Uhawenayo byatewe n’uko atari amanyereye akazi. Yakandagiye nabi ku kirahure cyo kuri etaje ya kane kiratoboka ahita ahanuka agwa hasi abanje umutwe.

Nyuma yo guhanuka,abaturage bahise bahamagara Polisi y’ u Rwanda n’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB bahita batangira iperereza ndetse umurambo we uhita ujyanwa.

Nyakwigendera Uhawenayo Martin yasize umugore n’umwana nk’uko byatangajwe n’abakoranaga nawe.