Print

Reba impanga zisa cyane ku buryo zitekereza kimwe, zikaba zisangiye umugabo zikanateganya gupfira rimwe ndetse zikanagira rimwe mu bwiherero[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 28 July 2020 Yasuwe: 6407

Umwe muri bo Lucy yagize ati: “Turashaka gusama inda hamwe, turashaka ibintu byose mu buzima hamwe, tuzapfira hamwe, tuzasazira hamwe”.

Ubushakashatsi bwerekana ko impanga zitekereza kimwe rimwe na rimwe zikagira amarangamutima amwe. Iyo imwe irwaye indi nayo iraremba, imwe yapfa akenshi isigaye ikagira ikibazo gikomeye cy’imitekerereze.

Izi mpanga zo mu gihugu cya Australia zatangaje ko zisangiye umugabo mu munezero kandi ko zitegura gusamira inda rimwe.

Ku bijyanye no gutwitira rimwe abenshi bagizeho ikibazo kuko bitapfa guhita bikunda nk’indi migambi baba bafite ariko ahanini yikora kubera imitekerereze yabo, bagize bati:

Tuzasamira icyarimwe, bizaba ikibazo ariko turashaka kumera kimwe.

Amakuru avuga ko Anna na Lucy babanje kugira abakunzi batandukanye ariko ugasanga birananiranye umukunzi w’umwe bugacya yakunzwe n’impanga y’uwo atereta mbese ugasanga yakwitwarira uwo abonye kuko umwe iyo yakundaga umusore n’indi mpanga ye yahitaga imukunda, yamwanga n’indi bikagenda uko, ariko bavuga ko bishimiye cyane gusangira umugabo Ben.

Lucy yagize ati:

Ijoro rya mbere twahuye na Ben twaramusomye, twembi twatekereje ko ibi bishobora kuba twaramukundiye rimwe”. Yungamo Ati: “Kera twari dufite abakunzi b’inshuti zitandukanye ariko ntibyari byiza, ubu umugabo wacu Ben aratwumva kandi aratwemera kubo turi bo.


Impanga ziteguye kubyara abana bahuje igitsina, abana b’uburinganire. Ku bijyanye n’uko umugabo wabo Ben abafata umwe muri bo yagize ati: “Ben adufata kimwe kandi bingana kuva ku munsi wa mbere. Nta shyari na rimwe, birumvikana ko yakubye kabiri urukundo, yarukubye kabiri kugira ngo atazigera yitotomba”.

Kuva babaye ibyamamare byo mu mujyi wabo wa Perth, mu Burengerazuba bwa Ositaraliya, hashize imyaka ine nyuma yo kubazwa kuri TV yaho ubuzima bwabo bufatanije, akenshi bambara imyenda ihuye, banakoze kimwe ku isura yabo kubatandukanya biragorana cyane, ibintu byabo byose birahuye dore ko na buri munsi kandi bakora imyitozo ku mwanya umwe.

Hejuru y’ibyo, bagira rimwe mu bwiherero, bagasangira umugabo kandi bakanga kurenza metero nkeya uvuye hagati yabo iyo baryamye.