Print

Nyanza: Umukecuru w’imyaka 61 arashinja umugabo kumufata ku ngufu ku manywa y’ihangu

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 July 2020 Yasuwe: 2543

Mukamugema avuga ko mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nyakanga 2020, saa saba z’amanywa ari bwo yagiye guhaha ku gasanteri kari hafi y’aho batuye anyura ku rugo rwa Ruziraguhunga ahagaze, uwo mugabo aza amusatira, aramufata amugusha mu muringoti atangira kumusambanya ku ngufu.

Mukamugema yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko yatakaga akamupfuka umunwa, kandi avuga ko yamuvunnye umugongo aranamukomeretsa.

Yagize ati “Abantu bumvise induru barahurura uwo mugabo arirukanka arahunga.”

Uyu mubyeyi avuga ko yabanje kurwarira mu rugo, atangiye koroherwa ajya kurega muri RIB.

Avuga ko kuva ahawe inyandiko na RIB uwo mugabo yidegembya kandi ko inzego z’ibanze mu Mudugudu n’abaturage bazi ibyamubayeho byose.

Mukamugema afite abana 9 bose bamaze gukura kandi avuga ko ibyamubayeho byose byabaye abo bana be badahari kuko batuye mu Mujyi wa Kigali.

Umugabo we hashize igihe kinini yaramutaye ashaka undi mugore nkuko abivuga.

Nyandwi Eliabu umuturanyi w’uyu mubyeyi, ahamya ko yabonye aho Mukamugema ahohoterwa, gusa ngo yaje gutabara asanga Ruziraguhunga yirutse.

Yagize ati “Natangajwe no kubona uwo mugabo yambaye ubusa kuko yari afashe ipantalo mu ntoki.”

Umukuru w’Umudugudu wa Gitare, Havugimana Paul avuga ko ayo makuru yayumvanye abaturage ariko ntayafate nk’ukuri kuko yakeka ko ari ibihuha.

Ati “Nategereje ko nyiri kibazo abimbwira ndaheba, cyakora hari abavuga ko Ruziraguhunga atakiri iwe mu rugo ko yaba yarahunze.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme yabwiye Umuseke ko iki kibazo ari gishya mu matwi ye gusa akavuga ko agiye kugikurikirana ku buryo uriya mukecuru niba koko yarahohotewe ahabwe ubutabera.

Ntazinda avuga ko uyu mubyeyi agomba kujya kwa Muganga kwisuzumisha.

Inkuru ya UMUSEKE.RW