Print

RIB yaburiye abanyamakuru bakoresha ibiganiro Barafinda kandi afite uburwayi bwo mu mutwe bwamubanye karande

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 July 2020 Yasuwe: 1788

Ku munsi w’ejo tariki ya 28 Nyakanga 2020, nibwo uyu muyobozi wa RIB yatangarije Abanyamakuru ko uburwayi bwo mu mutwe bwa Barafinda ari karande ndetse abamuha ibiganiro baba bica amategeko ndetse bashobora kubihanirwa.

Yagize ati "Tumufashe dutangiye kumubaza, dusanga ko afite ibibazo mu mutwe, ko ibyo avuga ubona ko hari ikibazo kirimo. Twifashisha ibitaro bishinzwe gusuzuma indwara zo mu mutwe, agezeyo baramwakira, baramusuzuma, batubwira ko koko afite ikibazo kigendanye n’indwara yo mu mutwe amaranye igihe, abaganga baza kutubwira ko indwara ari karande, ko ari ukumugabanyiriza ubukana gusa ariko ari ibintu amaranye igihe kandi bishobora kuzakomeza.”

Ku banyamakuru bakoresha ibiganiro Barafinda RIB yababuriye iti “Mushobora no kugera ku rwego namwe mushobora gukurikiranwa n’amategeko…..nabyita gushyinyagura, umuntu niba muganga yavuze ko arwaye, kuki ushaka kujya kumukoresha muri ubwo burwayi bwe ngo umucuruze?".

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwahamagaje Barafinda Sekikubo Fred ngo azarwitabe ku cyicaro gikuru cyarwo kuwa 10 Gashyantare 2020 ntiyitaba.
Nyuma y’ uko RIB ihamagaje Barafinda ngo agire ibyo abazwa ntiyitabe, yagaragaye mu bitangazamakuru byo kuri You Tube atangaza ko atazitaba ngo kereka ahamagajwe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga.

Ku wa 12 Gashyantare 2020, nibwo RIB yafashe Barafinda ahatwa ibibazo nyuma haza guhita hafatwa umwanzuro wo kujya kumusuzumisha mu Bitaro by’indwara zo mu mutwe, Caraes Ndera.

Uyu mugabo w’imyaka isaga 50 y’amavuko,yamaze amezi 6 avuzwa hanyuma kuwa 17 Nyakanga 2020 arataha.

Barafinda yibukwa cyane ubwo yatangaga kandidatire yo kwiyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye muri Kanama 2017, ariko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora igasanga atujuje ibisabwa.