Print

Umugabo watwitse ibibero n’ibice by’ibanga by’umukobwa we ari gushakishwa uruhindu

Yanditwe na: Martin Munezero 29 July 2020 Yasuwe: 1558

Bivugwa ko uyu mugabo yakoze iki gikorwa cy’ubugome ku wa gatandatu hanyuma agahita ahunga, asiga umukobwa we m’ ububabare bukabije.

Umwe mu baturanyi b’uyu mugabo ukekwaho icyaha, Diana Shalyisa, yabwiye K24 Digital ko bumvise imiborogo ikomeye y’umukobwa w’imyaka 16 maze bihutira kumutabara.

Raporo y’abapolisi ivuga ko ukekwaho icyaha yahawe amakuru na bamwe mu baturanyi be ko umukobwa we yishora mu busambanyi n’abagabo bo muri ako gace.

Iki gikorwa cy’ubugome cyamenyeshejwe polisi yo muri ako gace na na muka se w’uyu mukobwa w’umunyeshuri wo mu kiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye.

Uyu mukobwa utaratangajwe amazina yahise ajyanwa kuvurirwa mu bitaro by’aho hafi muri ako gace..