Iyi ndege ngo yari itwaye abayobozi benshi ba guverinoma ya Kenya bari bayobowe n’umuyobozi mukuru wa Sena, Samuel Poghisio.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Tanzaniya, Palamagamba Kabudi, yabwiye abari mu cyunamo cyo gushyingura Mkapa ko indege yasubijwe i Monduli mu karere ka Arusha nyuma yo guhura n’ikirere kibi.
Icyakora, Umunyamabanga mukuru w’Ububanyi n’amahanga wa Kenya, PS Macharia Kamau, yatanze ibisobanuro bivuguruzanya, avuga ko indege yagiriye ibibazo mu kirere bigatuma isubira inyuma.
Umuhango wo gushyingura Mkapa wabereye kuri stade Uhuru i Dar es Salaam.