Print

Kenya: Abapolisi bagaragaye bakubita umugore bateje umwuka mubi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 July 2020 Yasuwe: 1211

Polisi yoherejwe ku nteko y’intara ya Nairobi gutatanya abadepite bayo barimo bagerageza kweguza ubakuriye, mu gikorwa cyarimo akaduruvayo nk’uko ibinyamakuru byaho bibivuga.

Habayeho guhangana hagati y’aba badepite n’abapolisi, nyuma aba bapolisi bane bafotowe bakubita Patricia Mutheu uri mu bahagarariye abaturage muri iyo nteko ya Nairobi.

Urwego rureberera polisi ya Kenya rwatangaje ko "rwavuganye na bamwe mu bantu bari aho ibi byabereye".

Ntiharamenyekana ibyabanjirije gukubita uyu mugore, ababikoze ntibarumvwa.

Gukubita uyu mugore byanenzwe n’abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga muri Kenya ,bamagana urugomo rw’abapolisi ku baturage.

Itangazo rya ruriya rwego rureberera polisi rivuga ko "iperereza ry’ibanze riri kureba uruhare rwa bariya bapolisi bari boherejwe kuri iyi nyubako ya leta".

Amnesty International ishami rya Kenya, ryasabye ko aba bapolisi bakubise uwo mugore bakurikiranwa.

Madamu Patricia Mutheu yumvikanye abwira ibitangazamakuru muri Kenya ko yababajwe no gukubitwa n’abapolisi barimo umukuru wabo, bamusanze aho akorera kandi atabarwanyije.

BBC