Print

Umukobwa w’umunyarwandakazi umaze kwamamara ku isi kubera kubyina yizihije isabukuru y’amavuko ahabwa impano zitandukanye[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 29 July 2020 Yasuwe: 4720

Sherrie uvuka i Huye mu ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda,yizihirije isabukuru ye y’amavuko mugihugu cy’Ubwongereza ari naho atuye ubu.Byari ibyishimo bidasanzwe kuri uyu mukobwa w’i Huye.

Silver yahamijeko uyu munsi wari umunsi udasanzwe kuri we ndetse n’umuryango we kuko yabatunguye akabagaragariza ibyo yagezeho mu myaka 26 amaze avutse, yaberetse inzu y’agatangaza yahashye mugihugu cy’Ubwongereza.

Sherrie Silver ni umubyinnyi w’indirimbo wabigize umwuga. Mu bihe bitandukanye yakoranye n’abahanzi bazwi ku Isi barimo umuhanzikazi Rihanna, Beyonce ndetse na Gambino bakoranye mu mwaka wa 2018 mu ndirimbo yanatumye yamamarara cyane yitwa “This is America”.

Sherrie Silver yashinze itsinda ry’ababyinnyi b’indirimbo “The Unique Silver Dancers” ryatwaye igihembo cya ‘BEFFTA’ mu 2013 ndetse n’igihembo cya MTV mu 2018.