Print

Gasabo: Umusore bivugwa ko yacukuraga inzu y’abandi yarashwe mu gicuku na Polisi arapfa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 July 2020 Yasuwe: 2536

Mu ijoro ryakeye nibwo mu mudugudu w’Amajyambere humvikanye amasasu bivugwa ko yarashwe na Polisi ‘irasa umujura’ ngo wari uje ayirwanya.

Uyu musore warashwe yari kumwe na bagenzi be babiri bacukura urugo rw’uwitwa Ezekiel Nzabandora ariko batarinjira mu nzu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisozi, Providence Musasangohe yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru kobiriya byabaye mu ijoro ryakeye hafi saa munani z’igicuku.

Avuga ko amakuru bamenye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu ari uko bariya “bivugwa ko ari Abajura” barimo bacukura urugo rwa Nzabandora nyuma baza kwikanga abanyerondo birutse bacakirana na Polisi iri mu kazi, umwe muri bo utamenyekanye amazina yari yitwaje umupanga n’icyuma gicukura ahita araswa arapfa.

Ati: “ Uwarashwe nta byangombwa bamusanganye ahubwo basanze afite umutarimba bacukuza, n’umupanga. Babiri bari kumwe na we birutse.”

Musasangohe asaba urubyiruko rwo mu Murenge ayoboye kumva ko gukira biva mu gukora, ko nibadakura amaboko mu mifuka batazagira icyo bageraho.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yemereye UMUSEKE ko ‘koko’ Polisi yarashe uwo mujura agapfa.

Ati: “Nibyo, abajura batatu bateye umuturage batobora inzu. Umuturage aratabaza, police ihita itabara. Umwe mu bajura yari afite umuhoro ashaka gutema umupolisi, nibwo umupolisi yamurasaga arapfa abandi babiri bariruka.”

Yongeye kwibutsa abantu kwirinda kurwanya Polisi ahubwo ufatiwe mu cyaha, akemera akambikwa amapingu agashyikirizwa ubutabera.

Source: UMUSEKE