Print

Kirasa Alain arishyuza Rayon Sports arenga miliyoni 4 FRW

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 July 2020 Yasuwe: 995

Uyu mutoza uherutse kwerekeza mu ikipe ya Gasogi United kungiriza Cassa Mbungo Andre, yandikiye FERWAFA kuri uyu wa 29/07/2020 ayisaba ko yamwishyuriza Rayon Sports yahozemo miliyoni 4 350 000 FRW imurimo.

Kuwa 22 Nyakanga 2019 nibwo Kirasa Alain yasinyiye ikipe ya Rayon Sports amasezerano y’umwaka uwe nk’umutoza wungirije Robertinho aho iyi kipe yamwemereye umushahara w’ukwezi ungana n’ibihumbi 700 FRW nkuko yabyanditse muri iyi baruwa yageneye aka kanama ka FERWAFA.

Amakuru avuga ko guhera mu kwezi kwa Mbere 2020,Kirasa atazi umushahara wa Rayon Sports n’agahimbazamusyi ndetse n’amafaranga yo kumufasha gutangira ubuzima mu ikipe nshya azwi nka Installation yemerewe yarayambuwe.

Mbere y’uko yerekeza muri Rayon Sports,Kirasa yari umutoza wa Kiyovu Sports wayifashe agiye kungiriza umutoza Cassa Mbungo Andre waje kumusigira ikipe agiye muri AFC Leopards yo muri Kenya.

Umutoza Kirasa Alain yatozaga Heroes FC mbere y’uko yerekeza muri Kiyovu Sports mu mwaka w’imikino 2017/18. Kirasa afite licence B ya CAF.