Print

Nkore iki ko mu buriri nta kintu amarira. Mungire inama

Yanditwe na: Martin Munezero 30 July 2020 Yasuwe: 2694

Umukunzi w’urubuga umuryango.rw yaratwandikiye atugezaho ikibazo yifuza ko abakunzi b’uru rubuga bamugira inama y’icyo yakora. Nk’uko dusanzwe dufashanya mu bitekerezo byiza byubaka tukaba tubasaba ko n’uyu muvandimwe twamufasha kuva muri iki kibazo.

Yagize ati:

Bavandimwe dusangiye uru rubuga mbona hari ibibazo bivugirwa hano bigakemuka, na njye ndaje ngo mungire inama ku kibazo mfite mu muryango wanjye.

Ndi umugore ukiri muto, ndubatse mbana n’umugabo tumaze kubyarana kabiri, umwana wacu mukuru afite imyaka itatu umutoya afite umwaka umwe.
Umugabo wanjye twashakanye mukunda cyane, afite akazi keza kamuhemba amafaranga ahagije nanjye mfite akazi keza muri Leta.

Mu by’ukuri umugabo wanjye dushakana nafashe icyemezo cyo kureka abahungu bose twari twarakundanye mbere, mubonamo umuntu unyuze umutima. Gusa mbere abo bahungu twakundanye buri umwe twararyamanaga mu gihe twakundanaga ariko ntabwo twagize umushinga ngo hagire uwo turushingana.

Mu rugo iwanjye, umugabo tubana nabonaga ari umusore mwiza utagira uko asa haba mu mico no mu myifatire kandi ni ko ameze, mbona ari umuntu w’inyangamugayo, ariko mu buriri nta kintu amarira (ntampaza) ku buryo ubu numva aho kubura ibyishimo ngiye kumureka.

Nagerageje kwihangana, mubwira ikibazo cy’uko numva mu buriri ntacyo amarira ariko nkabona ntacyo ahindura. Ntinya kumubwira ko nakundanye n’abandi bahungu mbere ndetse tukanaryamana kuko ntinya ko yambonamo umusambanyi akanangabanyiriza icyizere, cyangwa we akumva ko ntacyo amaze.

Mu by’ukuri umugabo wanjye aho bigeze numva ntakibashije kwihanga kuko atakibasha kumpaza mu buriri, numva namureka nkigendera.
Ubu mfite ikibazo cy’abo bana twabyaranye, kuko ndabakunda. Aho bigeze aha, umugabo wanjye twarasezeranye imbere y’Imana no mu mategeko, ariko mbura aho mpera naka gatanya kuko nabuze aho nahera nsobanurira umuryango impamvu yo gutandukana n’umugabo wanjye babona ari indakemwa mu mico no mu myifatire.

Bavandimwe mwamfasha kungira inama y’icyo nakora. Ese byashoboka ko uyu mugabo namwihanganira nkemera kubabara bigahera ku mutima? Umugabo wanjye se nimubwiza ukuri ikibazo mfite hari icyo yakora kugira ngo mu buriri bige bigenda neza mu buryo buhuye n’ibyifuzo byanjye?

Abana banjye se iki ni cyo gihe cyo kubasiga cyangwa nkabatwara se? Ubu se ko numva umugabo wanjye ntakimwizeye n’ubwo mu mutima harimo izo ntambara, nakora iki? Mumfashe ndabinginze.


Comments

Bosco 1 August 2020

Yooooo mbega umugore warenganye nkange. Ikibazo ufite gihuje nicyange nezaneza.nyandikira SMS tuganire.0733733031


alexis 31 July 2020

Udasenya Dore niwowe wabyiteye mubukumi iyo utabikora uba wemera uko abikora emera upfube wubake aho kwigira indaya nibyanga ndahari uzandabure nze nkwegere0787483342


picu 31 July 2020

Nonese nusanga undi we ugasanga ari hanyuma ye? Ikindi ushobora kuva uti tuzamanza dukore trial kugira ngo we wumve ko yaguhaza! Ibyo ndabyemera,nonese nanone nusanga undi ukumva in sawa nyuma agahura n’uburwayi bugatuma aba hanyuma y’umugabo wawe cg muri 0 kandi Wenda na we muzaba mubyaranye gatatu uzabigenza ute? Nsubiza nawe nkugire India nama!


Gasana 30 July 2020

Madame, ndakumva ikibazo cyawe ufite. Uzicarane numugabo wawe umubwire ko iyo wumva bigeze aho biryoshye, ahita arangiza kandi ko ibyo bivurwa bigakira. Hari aba ginecologue babimufashamo cg se Hari nabandi batanga imiti Iva muri Egypt ibikiza rwose ntute umugabo wawe ntibaraduha ntakindi kibi umubonamo. wasanga aba Ari na stress zakazi. Mubanze mubiganireho


Ntare 30 July 2020

Gerageza kumubwiza ukuri ahinduke ndetse ashake abamugira inama zuburyo yajyabikoramo birashoboka kuba mubusorebwe atarigeze abigerageza we akumvako ukwabikora arukonguko nanjye byambayeho igihe kirekire ngusa njyewe sinategerejeko umugore abimbwira ahubwo nabyiyumvagamo naje kugisha Inama gusa ububyarakemutse ndumugabo wokubihamya nanjye natanga isomo sawa uzagerageze