Print

Hatangajwe ibihano bizajya bihabwa uwataye indangamuntu ntahite ashaka indi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 July 2020 Yasuwe: 11593

Mu ngingo ya 8 y’aya mabwiriza mashya, hagenwa ko umuntu wese wataye cyangwa wibwe ikarita ndangamuntu ntasabe iyisimbura mu gihe kitarenze iminsi 60 uhereye igihe yayitereye cyangwa yayibiwe azajya ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 10.

Mu kwirinda ibi bihano, wataye cyangwa uwayibwe asabwa kubimenyesha inzego zibishinzwe zirimo urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB), ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’Ikigo cy’Igihugu gihsinzwe Indangamuntu. Abimenyesha mu gihe kitarenze iminsi 5, intambwe ya mbere ikaba kugana urubuga irembo.

Ikindi kiri muri aya mabwiriza ni uburyo indangamuntu zabonetse zizajya zishyikirizwa inzego zitandukanye, bityo bikarinda ibibazo by’indangamuntu ziba zandagaye hirya no hino ahahurira abantu benshi zimwe zarangiritse.

Hari kandi n’uburyo uwasabye iyi ndangamuntu ayibonamo n’ibindi.





Comments

Mulisa 30 July 2020

Zikwiye kwandikwaho No za Telephone.