Print

Menya uko wakwitwara ku muntu waguciye inyuma ku mukunzi wawe

Yanditwe na: Martin Munezero 30 July 2020 Yasuwe: 2254

Akenshi usanga uwo umukunzi wawe yagucanye inyuma nawe ariwe urakariwe cyane nk’aho ari we waje kugusenyera urugo ariko burya siko biba bimeze buri gihe.. Burya rero hari ubundi buryo wakitwara kuri uwo muntu nawe bikaguhesha agaciro:

Wimufata nk’aho ari umuntu w’igitangaza watwaye umutima w’umukunzi wawe:

Iyo ubirebye neza, usanga uwo muntu yari ari mu mwanya wo gufasha umukunzi wawe mu mahitamo ye yo kuguca inyuma, kuko byashoboraga no kuba undi. Ushobora no gusanga nta kintu gihambaye akurusha (ubwiza, amafaranga,…). Rero witinda ku muntu bafatanije kuguca inyuma ahubwo tinda ku kumenya ibibazo byaba biri hagati y’umukunzi wawe nawe ubwawe.

Ibi ntibikuraho amakosa n’inshingano z’uwaciye inyuma mugenzi we, nubwo haba hari ibibazo, guhitamo kubicyemura mu buryo busenya ni amakosa akomeye cyane.

Wiha agaciro karenze umubano bafitanye:

Umubano bafitanye ushingiye ku kinyoma no guhemuka. Batangira berekana impande zabo nziza ariko uko batindana babona ko batari shyashya. Niyo babana, ni hahandi birangira ibyo yangaga gucyemura hamwe bije ahandi.

Rero kuguca inyuma si uko uri mubi wo gutabwa ahubwo ni uko umukunzi wawe cyangwa uwo mwashakanye yafashe icyemezo cyo kureka inshingano ze zireba abashakanye agahitamo kujya kwiyandarika.

Wikwigira nyirabayazana:

Irinde kumva ko uba mu isoni cyangwa kumva ko utashoboye kubaka kubera ibyo umukunzi wawe cyangwa uwo mwashakanye akora, kuko ibi byakujyana mu gahinda kenshi. Ahubwo shaka uko wakira igikomere byaguteye, urebe uko wabirenga nkuko warenze ibindi bintu bikomeye mu buzima bwawe hanyuma ubeho neza.

Umukunzi wawe cyangwa uwo mwashakanye niwe wakagombye guterwa isoni n’ibikorwa bye bigayitse, dore ko abikora yihishe yumva ko ari kwishimisha ariko nyuma akaza kugaragazwa isura iyo bitamuhiriye agafatwa.

Umaze kugira iyi myumvire bizagufasha kumenya icyemezo gifatika wafata kijyanye n’umubano wanyu ndetse n’ubuzima bwawe.


Comments

Steven 30 July 2020

Ewana gucinyuma uwo mwashakanye nange mbona atari byiza kbx
Kk bibabza umukunzi wawe cg uwo mukundana knd nacyo uba wamuburanyeee


Oga 30 July 2020

Sinkunze gukora comments ariko iyi nkuru irigisha ubundi buryo bwo kubonamo ibintu kurwego rwo hejuru! Ni inama yatanzwe numuntu ufite imitekerereze ihambaye. Murakoze