Print

Reba akamaro gakomeye utari uzi amazi arimo tangawizi afitiye umubiri w’umuntu n’ubuzima

Yanditwe na: Martin Munezero 30 July 2020 Yasuwe: 7043

Hari uburyo bwinshi umuntu ashobora kwivuramo umubyibuho ukabije ndetse no kugabanya ibinure biri mu mubiri nko kunda, mu mugongo ndetse no mu matako, ariko rimwe na rimwe usanga hari abadahirwa n’uburyo baba bakoresheje mu kwivura ibyo byose.

Uyu munsi tugiye kurebera hamwe uko wafata umubiri wawe ugatakaza ibiro ndetse na bimwe mu binure bikayoyoka bitewe n’amazi arimo tangawizi gusa.

Ese amazi arimo tangawizi afite akahe kamaro ku mubiri w’umuntu?

Nk’uko twabivuze haruguru, abahanga mu by’ubuzima bavuga ko amazi arimo tangawizi afasha umubiri kugabanya ibinure ahantu hatandukanye harimo mu nda, mu mayasha, mu matako ndetse n’ahandi, uretse ibyo kandi ngo agira n’ingaruka nziza mu mubiri w’umuntu wayanyoye kanshi gashoboka.

Kunywa amazi arimo tangawizi bituma amaraso atembera neza mu mubiri bitewe na magnesium ndetse na zinc iyabonekamo, ikindi nuko amazi arimo tangawizi avana cholesterole mbi mu mwijima ukabasha gukora neza, kunywa aya mazi kandi ngo bigabanya umuriro mwinshi mu mubiri kuko iyo uyahaye umurwayi ufite umuriro uhita ugenda ako kanya.

Kunywa amazi arimo tangawizi birinda umubiri gufatwa n’indwara nk’inkorora ndetse n’ibicurane bya hato na hato nk’uko abaganga bo muri kaminuza ya Maryland babisobanura. Kunywa amazi arimo tangawizi bifasha igogora kugenda neza ndetse bikarinda umuntu kuribwa mu nda mu gihe amaze kurya iyo asanzwe arwara igifu, aya mazi kandi arinda kugugarara mu nda agafasha amara gukora neza.

Ese ni gute watunganya amazi arimo tangawizi?

Bavuga ko ufata cya kijumba cya tangawizi, ugafata litilo n’igice y’amazi, ndetse n’umutobe w’indimu ubundi ukabivanga ugashyira ku ziko iminota 15 ubundi ukabikuraho ukareka bigahora, iyo byamaze guhora rero ufata indimu ugakatiramo ubundi ukajya unywa ikirahuri kimwe nyuma y’ibyo kurya bya mu gitondo na nyuma y’amafunguro ya nimugoroba.

Src: Santeplusmag.com