Print

Zambia: Minisitiri w’Uburezi yirukanwe ku kazi azira amashusho yamugaragaje ari kwikinisha

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 July 2020 Yasuwe: 4364

Nkuko amakuru yasakaye ku munsi w’ejo tariki ya 29 Nyakanga 2020,Perezida wa Zambia,Edgar Lungu,yirukanye ku mirimo ye uyu mugabo nyuma y’amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga ari kwikinisha.

Iyio video yatamaje Bwana Mabumba yamugaragaje ari kwikinisha ubwo yaganiraga kuri WhatsApp n’ihabara rye rikamuvamo rigafata aya mashusho.

Amakuru avuga ko iri habara rya Minisitiri Mabumba ryari rifite umugabo ariko ryamusabye ko baganira bambaye ubusa niko gufata aya mashusho.

Amakuru avuga ko umugabo w’uyu mugore bivugwa ko yitwa Georgina ariwe wabonye aya mashusho agahita ayashyira hanze nyuma yo kuvugisha Mabumba akamuha ibihumbi 50 by’amafaranga akoreshwa muri Zambia ngo ntamutamaze.

Uyu Mabumba akimara gushyirwa hanze,kimwe mu binyamakuru cyahise gisohora inkuru ko amaze kwiyahura kubera igisebo ariko yabinyomoje ahita ajya kurega ko yandagajwe ndetse asaba indishyi z’akababaro.

Perezida Lungu yasimbuje bwana Hon David Mabumba uwari Minisitiri ushinzwe amazi n’ibidukikije witwa Dennis Wanchinga.

Perezida Lungu yavuze ko uyu mugabo yavanwe ku mirimo ye kubera impamvu zitatangajwe gusa byabaye nyuma y’aho iyi videwo igihe hanze.



Minisitiri Mabumba yirukanwe ku kazi azira amashusho ye ari kwikinishiriza mu ruhame