Print

Cristiano Ronaldo yaciye ibintu kubera ikintu yaguze mu rwego rwo kwishimira igikombe cya shampiyona Juventus yatwaye [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 July 2020 Yasuwe: 6749

Ronaldo umaze gutsinda ibitego 31 mu mikino 33 yakinnye muri shampiyona ya Serie A yagaragaye ari kumwe n’umukunzi we Georgina Rodriguez bari kuri ubu bwato bw’igitangaza.

Ronaldo niwe washyize hanze amafoto ari kuri ubu bwato we n’umuryango we mu rwego rwo kwishimira igikombe cya 7 cya shampiyona atwaye mu bihugu bitandukanye.

Uyu mukinnyi yakunze ubu bwato ubwo yabubonaga ahitwa Azimut-Benetti shipyards muri Viareggio ahita yiyemeza kuzabugura akazabutembereramo n’umuryango we mu biruhuko byo mu mpeshyi.

Ubu bwato bwa Ronaldo bufite ibyumba bitanu,ubwogero 5 aho gukorera imyidagaduro,aho kurira,igikoni n’utundi tuntu tudasanzwe.

Mu cyumweru gishize nibwo Ronaldo yashyize hanze amwe mu mafoto y’ubu bwato yabutashye we n’umuryango we ugizwe n’umukunzi we n’abana be barimo Cristiano Jr w’imyaka 10, Mateo w’imyaka 3, Alana Martina w’imyaka 2 na Eva Maria w’imyaka 3.