Print

Amarangamutima Harmonize yagaragaje mu muhango wo gushyingura nyakwigendera Benjamin Mkapa ntiyavuzweho rumwe na benshi

Yanditwe na: Martin Munezero 30 July 2020 Yasuwe: 5158

N’amarangamutima menshi,Mwo hagati mu kuririmba, byabaye ngombwa ko Harmonize ahagarika kuririmba kubera kunanirwa kwihangana nyuma yo kurengerwa n’amarangamutima maze asuka amarira ubwo yari arimo aririmba indirimbo ye nshya yise “AMEN” indirimbo idasanzwe yageneye nyakwigendera Mkapa.

Icyakora,ibitangazamakuru binyuranye hamwe n’abafana be muri Tanzaniya bihutiye gusangiza ibitekerezo bitandukanye, igice kinini kivuga ko gusenyuka kwe atari ukuri ahubwo ko kwari ugushakisha ukwamamara kuri Camera.

Abandi bagaragaje ko yakoraga indirimbo ibabaje kandi akagenzura amarangamutima mu bihe nk’ibi, mu gihe igihugu kirimo kuririra umuntu wagize akamaro gakomeye cyane ku muryango muri Tanzania.

Nubwo bimeze bityo ariko, Abanya Tanzaniya basa nkaho bibagirwa byoroshye, Perezida John Pombe Magufuli na Perezida Jakaya Kikwete uri mu kiruhuko cy’izabukuru na bo bararize amarira muri uku kunamira Mkapa, ariko ku bijyanye na Harmonize abantu bashatse kubigira birebire cyane.