Umukunzi w’urubuga Umuryango.rw yaratwandikiye atugezaho ikibazo kimukoreye cyo kuba akeka ko yanduje umugabo we SIDA nyuma yo kumuca inyuma akaba agusaba inama y’uko yabyitwaramo.
Yagize ati:
Muraho basomye beza b’uru rubuga. Nabonye mugira inama abandi none nanjye ndabagannye kugirango mumfashe mumpe inama zatuma nsohoka mu kibazo kinkomereye ku buryo nsigaye ntekereza no kwiyahura.
Ikibazo cyanjye rero giteye gitya: Byatangiye umugabo w’incuti yacu anyikundishwaho nkumva ari ibisanzwe kuko yari incuti y’umuryango. Nyuma y’igihe yaje gucunga umugabo wanjye adahari aza kunsura murumva ntacyo yikekaga nyine n’uwari kuhamubona nta kibazo yari kubibanamo. Nk’uko bisanzwe twaraganiriye gusa aza kunyerurira ko ankunda. Twaganiriyeho umwanya gusa nanjye si nzi uko byagenze rwose nashidutse turyamanye.
Kuva uwo munsi nabuze amahoro kuko numvaga nakoze amahano ndetse nahemukiye umugabo wanjye dore ko ntacyo namuburanye. Nyuma yo kurwana n’umutima naje kwiyemeza kujya kwa muganga kwipimisha ngo ndebe niba nta ndwara yanteye maze nsanga yaranyanduje SIDA. Ikibabaje ni uko nari naramaze kuryamana n’umugabo wanjye ku buryo ubu mfite ubwoba ko na we namwanduje.
Ubu sinkirya ngo bimanuke ndara nibaza nkirirwa nibaza byarancanze kandi umugabo nawe atangiye kujya akeka ko hari ikitagenda kuko byananiye kubimuhisha. Murumva na mwe ko bigoye rwose.
Kuri ubu numva namubwira ibyambayeho ariko nabuze aho nabihera pe, iyaba ari ukumuca inyuma gusa hatarimo iyo kabutindi ikindi nibaza ndamutse nsanze naramwanduje uko nakwifata, icyo nabwira abana banjye, umuryango mbese mba numva nenda gusara neza neza. Hari ubwo numva nakwiyahura bikarangira ariko na byo nabiburiye imbaraga cyane cyane kuko numva abana banjye ntaho naba mbasize ntazi ko na se wa bo nibura ari muzima.
None rero bavandimwe nimumfashe mungire inama kandi mumbabarire rwose ntimuntuke ndabizi ko nakosheje ndetse nakoze ibidakorwa ariko mumbabarire ntimunsonge pe. Mbaye mbashimiye Imana ibahe umugisha.
UMVA MADAM WARAHEMUTSE GUSA NANONE INAMA NAKUGIRA BIMUBWIRE KUBERAKO HARIGIHE WENDA YABA YARAGIZE AMAHIRWE AKABA ATARANDURA NUBWO AMAHIRWE ARI MAKEYA KU IJANA ARIKO NANONE BIRASHOBOKA CG C UMUBWIRE UTI WARETSE TUKAJYA KWIPIMISHA NAWE RWOSE MUKAJYANA HANYUMA URUMVA WOWE WABA WIYIZI NONEHO NAWE YASANGA YARANDUYE BYABAFASHA MWESE GUTANGIRA IMITI HAKIRI KARE NIBURA MUKANIRERERA ABANA ,IBYO NKUBWIRA KO USHOBORA KUBA WENDA UTARAMWANDUZA BYASHOBOKA KUKO NGEWE NZI ABANTU 2 KND UMWE NI UMUFAMILIER BYABAYEHO UMWE AGASANGA ARARWAYE UNDI ATARWAYE RERO NAWE GERAGEZA AMAHIRWE KUKO URABA UNATABAYE ABANA BAWE NIBURA NUVUGISHA UKURI SI NON UZAKOMEZA UBURE AMAHORO NAMAHIRWE YO KUBA WATABARA MUGENZI WAWE .BITEKEREZEHO IGIHE KITARARENGA NIBURA UBE WABASHA KURAMIRA MUGENZI WAWE .KUKO WAZABYICUZA UBUZIMA BWAWE BWOSE.
Pole sana kabisa, kugurango umenye niba ari wewe wayizanye ubanze usabe uwo mugabo mwabikoze mwipimishe nusanga ayifite urahita umenyako ariwe wayikwanduje! Nusanga ntayo afite umenyeko ari umugabo wayizanye
Umva Mada ibyuvuga ndabyumva cyane uraremerewepe Arko nawe uratubeshye ntabwo waryamana numunu rimwe gusa gwakwanduze sida kandi wabikoze ubishaka. Wasanga waranayandujwe n’umugabo mubana munzu jyewe ndumungaga uzamvugishe 0783717266 nkubwire uko uzabigenza cg umugabo wawe Azamvugushe
Wamugore uri inanga,ndetse uri numugome,ubu se hano mu itangazamakuru niho uje gusabira inama namahano.wakoze,saba imana yawe imbabazi,numugabo wawe,ikindi wabwiwe niki ko umugabo wawe yanduye
Ahubwo wowe ntahutaniye numwicanyi iyahure upfe ntakindi kigukwiye rwose ntasoni iyahure .
Hari imiti kwa muganga batanga umuntu akimara kwandura niyo mwari kunywa iyo sida nta bukana yari kugira birasaba ko muzajyana kwa muganga mukipimisha after ukamusobanurira buri kimwe
Njye rwose inama nakugira bimubwire vuba bishoboka kuko Wenda wasanga utaramwanduza ahubwo ukaba uribumwanduze uyu munsi ubimubwiye mbere rero byamubabaza bikamugora no kubtakira ariko nanone hsricyo byamufasha,ikindi nuko niyo waba waramwanduje kutabimubwira kare,bwaba ari ubundi buhemu kuko yakenera gufata imiti hakiri kare ngo itazamumurera nabi kand I nizereko nawe wayitangiye sawa ihangane warahemutse ariko ntacyo wasubiza inyuma ariko nubwo wanduye ntuzongere