Print

Polisi y’u Rwanda yatangaje igihe izasubukurira gahunda yo gusuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga by’ubucuruzi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 31 July 2020 Yasuwe: 1026

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko gusuzuma ubuziranenge bizakorerwa imodoka zitwara abagenzi ndetse n’imitwaro.

Yagize ati "Mu rwego rwo gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 ikigo gisuzuma ubuziranenge kizahera ku ma bisi manini atwara abagenzi ndetse n’amatoya ndetse n’amakamyo atwara ibicuruzwa."

CP Kabera yakomeje avuga ko abantu batunze ibyo binyabiziga byavuzwe haruguru bari barishyuye mbere y’uko icyorezo cya COVID-19 ntabwo bazongera kwishyuzwa.

Muri Werurwe uyu mwaka ikigo gisuzuma ubuziranenge bw ’ibinyabiziga cyari cyarahagaritse gutanga serivisi mu rwego rwo kwirinda Koronavirusi.

CP Kabera yagize ati "Abantu bari barafashe imyanya yo gusuzumisha ibinyabiziga bakanahabwa gahunda bazahabwa amahirwe yo gusuzumirwa imodoka kandi ntibazishyuzwa bundi bushya. "

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda aravuga ko ikigo gisuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga cyafashe ingamba zo gukumira icyorezo cya COVID-19, ndetse no kurinda abakozi bacyo, n’abazaza kwaka serivisi mu rwego rwo gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta.

Yakomeje asaba abazagana iki kigo kuzubahiriza amabwiriza y’isuku no kwirinda icyorezo cya COVID-19, basabwe kuzajya bambara agapfukamunwa kandi neza, kwirinda gusuhuzanya bahana ibiganza ndetse no kubahiriza intera hagati y’umuntu n’undi.