Print

Umuhanzi wo muri Uganda ’Palaso’ yatorotse Polisi yambaye n’amapingu,ubu ari gushakishirizwa hasi hejuru

Yanditwe na: Martin Munezero 31 July 2020 Yasuwe: 1245

Umuvugizi wungirije wa polisi ya Kampala, Luke Owoyesigyire, avuga ko Polisi i Makindye yakiriye telefone ihuruza ahagana mu ma saa 12:46 za mugitondo cyo kuri uyu wa kane y’abaturage bo mu karere ka Luwafu bavuga ko itsinda ry’abantu bigometse bateranira mu rugo rwa Palaso.

Ati :"“Itsinda ryacu ryihutuye guhita rijya ahatunzwe agatoki basanga ibyo abaturage bamureze ari ukuri, itsinda ry’abantu barenga 30 i Luwafu mu rugo rwa Mayanja Pius bari bateraniye hamwe, bacuranga umuziki uranguruye, banywa kandi ntibakurikize amabwiriza y’umutekano yatanzwe na minisiteri y’ubuzima ku isaha yo gutaha no guteranira hamwe "

Icyakora, umuyobozi w’iri tisnda ry’abashinzwe umutekano ngo yegereye Pallaso n’itsinda bari bari kumwe abasaba kugabanya amajwi y’umuziki wabo anabibutsa amabwiriza abuza guterana. Mugihe bagikomeje kubabwira iryo tsinda ryahise riteza urugomo bituma Polisi ifata Pallaso na murumuna we Henry Kasozi.

Ariko mu gihe Kasozi yatabwaga muri yombi, Pallaso yashoboye gutorokana n’amapingu ya Polisi kandi kuri ubu Polisi iramushakisha ku byaha aregwa byo gutoroka amategeko no guteza umutekano muke.

Umwe kekwaKasozi Henry afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Katwe mu gihe hagitegerejwe iperereza.