Print

Reba akamaro gakomeye ko kurya imineke buri munsi ku mubiri wawe n’ubuzima

Yanditwe na: Martin Munezero 31 July 2020 Yasuwe: 10453

Ni muri urwo rwego tugiye kurebera hamwe umumaro wo kurya nibura umuneke umwe ku munsi:

1.Imineke ifasha kugabanya agahinda gakabije (depression)

Agahinda gakabije gaterwa na serotonim iba yabaye nyinshi mu bwonko, mu mineke habamo tryptophan ibasha kugabanya no kumaraho ibimenyetso by’agahinda gakabije.

2.Kurya imineke byongerera umubiri imbaraga

Mu mineke habamo isukari y’umwimerere igabanyijemo amaoko atatu ariyo fructose, glucose na sucrose ibi byose bifasha mu kongerera umubiri imbaraga bityo usanga umuntu uriye imineke 2 aba abonye mbaraga yakoresha mu gihe cy’ iminota 90.

3.Kurya imineke bifasha mu kugabanya ibiro.

Ku bantu bashaka kugabanya ibiro, imineke ni amahitamo meza cyane kuko yiganjemo kuko ifasha mu gushongesha ibinure bityo hehe no guhura n’umubyibuho ukabije.

4.Imineke ifasha ubwonko gukora neza.

Imineke ikungahaye kuri potasiyumu na magnesium, iyi myunyu ngugu ifasha ubwonko kugira icyerekezo kizima no gukora neza.

5. Kurya imineke bigabanya umuvuduko w’amaraso

Ubushakashatsi bwerekanye ko kurya imineke ibiri ku munsi bigabanya umuvuduko w’amaraso ku kigero cya 10%. Ku bantu bafite ibibazo by’umuvuduko w’amaraso bagirwa inama yo kurya imineke.

6.Kurya imineke bituma amagufwa amererwa neza.

Intungamubiri ziboneka mu mineke zifasha zubaka amagufka ndetse zikayakomeza ku buryo atavunagurika uko yiboneye kose.

7.Imineke irinda umubiri kurwaragurika

Mu mineke habamo antioxydants nyinshi zikarema utunyangingo twinshi turwanya ikintu cyose cyatera indwara mu mubiri nk’indwara y’umutima, diyabete na cancer.

8.Imineke ifasha mu gusohora itabi mu mubiri

Iminneke igizwe n’imyunyungugu nka potasiyumu, magnesium na vitamine B6.Izi ntungamubiri zose zizwiho kugabanya uburozi buba mu itabi (nicotine).

9.Imineke igabanya ibyago byo kurwara asthma.

Ubushakashatsi bwakorewe mu bwongereza bwagaragaje ko abana barya nibura umuneke umwe ku munsi bibagabaniriza 34% kurwara asthma.

Imineke ni ingenzi mu buzima bwa buri munsi kuko yiganjemo intungamubiri zifasha umubiri kumererwa neza. Ni byiza gushyira imineke muri buri funguro ryacu kugira ngo turusheho kugira ubuzima umuze.


Comments

24 December 2022

Ningira kamaro mu buzima beacu