Print

DR Congo: Umusirikare yasinze bituma yica abantu 12 bihitiraga

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 31 July 2020 Yasuwe: 1902

Umwe muri abo yishe bivugwa ko ari umwana w’umukobwa w’imyaka ibiri y’amavuko.

Ibyo byabaye ejo ku wa kane mu ntara ya Kivu y’amajyepfo mu burasirazuba bw’iki gihugu.

Habaye imyigaragambyo y’abaturage barubiye bamagana ingabo za DR Congo mu mujyi wa Sange muri iyo ntara, aho imihanda myinshi yafunzwe.

Umuyobozi w’agace ka Sange, Malula Rukalisha, yabwiye ibinyamakuru byo muri RDC ko umusirikare wishe abo baturage yahise acika.

Yakomeje ati "Bamwe bakomeretse cyane biza kubaviramo urupfu. Umubare w’abapfuye ni 12 barimo abagore barindwi n’abagabo batanu. Turimo kubarura abantu icyenda bakomeretse."

Amakuru yatangajwe avuga ko uwo musirikare yasaga n’uwasinze, ku buryo yarasaga umuntu wese bahuraga.

BBC