Print

Pulisic yavuze umukinnyi wa Arsenal ikipe ya Chelsea ikwiriye kwitondera kuri Final ya FA Cup 2020

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 31 July 2020 Yasuwe: 4233

Christian Pulisic yabwiye abanyamakuru ko ameze neza cyane ndetse yiteguye gukina uyu mukino wa nyuma na Arsenal gusa abwira bagenzi be ko azi neza Aubameyang bakinannye muri Dortmund bityo bagenzi be bakwiriye kumwitondera cyane.

Pulisic utarakinnye umukino wa ½ cya FA Cup Chelsea FC yatsinzemo Manchester United ibitego 3-1 kubera akabazo k’imvune,ariko yagaragaye mu mukino batsinzwemo na Liverpool ibitego 5-3 ndetse atsinda igitego anatanga umupira wavuyemo ikindi.

Pulisic yabwiye abanyamakuru ko ameze neza cyane ndetse yiteguye uyu mukino wa nyuma bazahuramo na Arsenal I Wembley kuri uyu wa Gatandatu ndetse asaba bagenzi be kuzafata cyane Aubameyang.

Yagize ati “Nta kibazo nagize.Ubu meze neza 100%.”

Chelsea iri gukora cyane kugira ngo yegukane igikombe cya FA Cup cya 09 ariko bizayisaba kugira ngo yesure Arsenal yo ishaka icya 14 mu nshuro 21 igeze ku mukino wa nyuma.

Pulisic yavuze ko mugenzi we bakinannye muri Borussia Dortmund witwa Pierre-Emerick Aubameyang azaba ikibazo gikomeye kuri Chelsea kubera ubuhanga bwe bwamufashije gutsinda ibitego 27 muri uyu mwaka w’imikino.

Yagize ati “Ndamuzi neza.Azi guhagarara neza mu mwanya mwiza ateza ibibazo byinshi tugomba kwitonda.Bafite n’abandi bakinnyi bakomeye gusa n’umwe mu bakinnyi bo kwitondera cyane.Turi inshuti kuko twakinannye igihe kinini.”


Pulisic yasabye bagenzi be kwitondera Aubameyang