Print

Abantu 9 bapfuye bazize kunywa umuti bakaraba mu ntoki nyuma yo kubura inzoga bifuzaga

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 31 July 2020 Yasuwe: 3371

Amakuru atangazwa n’ibitangazamakuru byo muri iki gihugu n’uko aba bantu banyoye uyu muti bawuvanze n’amazi na soda barangije bamererwa nabi birangira bapfuye.

Umuyobozi wa Polisi mu gace kitwa Kurichedu aba bantu bari batuyemo yavuze ko bakimara kunywa iyi Hand sanitizer ku bwinshi,bahise bata ubwenge bajyanwa igitaraganya kwa muganga bahagera bashyizemo umwuka.

Inzoga za liquor zahagaritswe kugurishwa mu buhindi kubera ingamba za Leta zo kurwanya icyorezo cya Covid-19.

Iri shyano ryabaye mu minsi 2 ishize ubwo aba bagabo basangaga amaduka ya Liquor yose yafunzwe hanyuma basimbuza izi nzoga iyi hand sanitizer bavanze n’amazi na soda.

Aba bantu bahitanywe na hand sanitizer biyongereye ku bihumbi 35 bimaze guhitanwa n’icyorezo cya Covid-19 muri iki gihugu cy’Ubuhinde.Abagera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi 63 muri iki gihugu bamaze kwandura Coronavirus.

Amagana y’abaturage bo mu Buhinde bapfa bishwe no kunywa inzoga zirimo uburozi ziba ziganjemo iz’inkorano.

Igituma izi nzoga zica abantu ku bwinshi n’uko bongeramo uburozi bwa Methanol mu rwego rwo kuzisembura cyane ngo zibasindishe bikarangira zibahitanye.