Print

Tanzania: Umuyobozi w’ishuri yakubitiye ku karubanda umugabo wazanywe ku ishuri n’umunyeshuri abeshya ko ari umubyeyi we

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 August 2020 Yasuwe: 3825

Mu mashusho yakwirakwijwe mu binyamakuru,yagaragaje uyu muyobozi w’ikigo cy’ishuri yateranyije abanyeshuri bose n’abarimu arangije azana uyu mubyeyi w’umubeshyi n’umwana wamuzanye arabanenga karahava.

Mu rurimi rw’igiswayili,uyu muyobozi yagize ati “Nirukanye uyu muhungu kugira ngo ajye iwabo kuzana umubyeyi we ariko aragenda azana uwo atoraguye ku muhanda.Uyu munyeshuri afite ikosa rikomeye dushaka kuganira n’ababyeyi be.Ariko n’igicucu cyane yagiye mu rugo azana uyu mugabo avuga ko ari umugabo wa nyina.

Ndamutse mujyanye kuri polisi,uyu mugabo yafungwa imyaka 6 azira kwiyitirira undi muntu.Reka ntidukoreshe ubwo buryo ahubwo ngiye kumukubita inkoni 6.”

Uyu mugabo yahise asabwa kuryama hasi bamukubita izi nkoni 6 ku karubanda abanyeshuri bose bari gufana cyane.