Print

Mikel Arteta yabwiye Aubameyang ikintu yifuza kumukorera anaha ubutumwa Guardiola

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 August 2020 Yasuwe: 4886

Mikel Arteta washimiye cyane Pep Guardiola wamuzamuye,yavuze ko yifuza kubakira ikipe ye kuri Aubameyang ufite ubuhanga budasanzwe mu gutaha izamu.

Rutahizamu Pierre-Emerick Aubameyang yaraye atsinze ibitego 2-1 batsinze ikipe y’abakinnyi 10 ya Chelsea ku mukino wa nyuma wa FA Cup.

Umutoza Arteta yabwiye abanyamakuru ko yifuza kubakira kuri Aubameyang ati “Nizeye ko mu cyumweru gitaha tuzakira amakuru mashya.Byose bizaterwa n’ikiganiro tuzagirana,uko abona ahazaza he n’icyo mwitezeho ndetse ko nshaka kumwubakiraho ikipe.”

Arabizi ko nshaka kubakira ikipe kuri we.Ndabizi ko ashaka kuguma hano kandi igisigaye nuko twumvikana.

Ibiganiro biri hagati y’abantu yubaha.Ikipe iramukunda kandi iramwizera.Abakinnyi bose baramushyigikiye kandi twese tumuha agaciro.Nitubasha kumvikana buri kintu,azemera gusinya amasezerano.

Umutoza Arteta yijeje abakunzi ba Arsenal ko uyu mukino wa nyuma wa FA Cup atariwo wa nyuma Aubameyang akiniye ikipe ya Arsenal gusa bivugwa ko uyu munya Gabon ashaka kwerekeza mu makipe akomeye.

Ku rundi ruhande,Mikel Arteta yashimiye cyane Pep Guardiola wamuzamuye mu butoza ndetse akamufasha kugirirwa icyizere na Arsenal.

Yagize ati “Mfite gushimira Pep cyane kuko nabaye umutoza kubera uruhare rwe ndumva kwiriye kumuzirikana kubera ibyo.

Mu minsi yashize,Arteta yavuze ko Pep yahinduye ubuzima bwe ubwo bahuriraga muri Barcelona afite imyaka 15 bose ari abakinnyi.

Aubameyang yabaye umukinyi wa kabiri wa Arsenal uyitsindiye ibitego bibiri ku mukino wa nyuma wa FA Cup, inyuma ya Reg Lewis mu 1950.

Ku myaka ye 31 n’iminsi 44, Aubameyang niwe mukinyi wa kabiri ufite imyaka myinshi utsindiye Arsenal mu mikino y’igikombe cya FA, inyuma ya Robert John mu 1932 wari ufite imyaka 33 n’iminsi 80.