Print

Frank Lampard yahishuye ikintu kimuteye ubwoba kurusha ibindi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 August 2020 Yasuwe: 2960

Uyu mutoza yatangaje ko yifuza ko nibura abategura iyi shampiyona izatangira kuwa 12 Nzeri uyu mwaka bazashyira imikino ya Chelsea kure kugira ngo nibura abakinnyi be baruhuke gato kubera imikino myinshi bafite.

Chelsea FC ifite ikibazo gikomeye cy’abakinnyi bayo kuko kuwa Gatandatu yatakaje Pulisic na Azpilicueta bagize imvune zikomeye ndetse ntabwo bazakina ku mukino wo kwishyura wa 1/16 cya UEFA Champions League bazesurana na Bayern Munich yabanyagiye 3-0 mu mukino ubanza wabereye I Stamford Bridge.

Nubwo nta mahirwe ahari ko iyi Chelsea ishobora kuzivana mu Budage kuwa Gatandatu,ifite iminsi 35 gusa kugira ngo yitegure umwaka w’imikino w’imikino wa 2020/2021.

Iramutse ikomeje ikagera ku mukino wa nyuma ,Chelsea FC yaba ifite iminsi 20 yo kwitegura ariyo mpamvu Frank Lampard afite amaganya.

Chelsea ntifite abakinnyi barimo Ruben Loftus-Cheek wavunitse mbere ya final ya FA Cup,Cesar Azpilicueta na Christian Pulisic na Pedro bavunikiye mu mukino.

Frank Lampard yagize ati “Ndatekereza ko bazatubwira igihe tuzakinira hagendewe ku kuntu tuzitwara kuri Bayern Munich.

Ntabwo bizoroha nidukuramo Bayern Munich.Abakinnyi bakwiriye guhabwa ikiruhuko kugira ngo babashe gukina ku rwego Premier League.

Kuwa 12 Nzeri ni hafi cyane ku buryo abakinnyi bakongera kugaruka mu kibuga.Abakinnyi bakeneye ikiruhuko kuko gukina imikino myinshi aribyo biri gutuma bavunika cyane.”