Print

Abakinnyi ba APR FC basabwe kwiha intego yo gukomeza gutwara ibikombe no kugera kure mu mikino ya CAF

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 August 2020 Yasuwe: 1083

Kuri uyu wa Mbere tariki 03 Kanama 2020,ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwari buhagarariwe na Visi Perezida wayo Maj Gen Mubarak Muganga bwaganiririje abakinnyi bayo bubamurikira intego zayo z’umwaka utaha w’imikino 2020-21 ndetse bunaboneraho kongera kubibutsa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19.

Visi Perezida wa APR FC yatangiye ashimira abakinnyi ko akurikije uko ababona nta n’umwe wongereye ibiro nyuma y’amezi agera kuri atanu badakina kubera ikibazo cya Covid-19, akomeza abagezaho intego z’ikipe z’umwaka utaha.

Yagize ati: “Mbere na mbere ndagira ngo mbanze mbashimire ko mwabashije gukurikiza amabwiriza ya Leta yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, kandi ndabona mwarakomeje no gukora imyitozo ku giti cyanyu ndetse muhagaze neza ntimwongereye ibiro mukomereze aho kuko mu gihe imikino izaba isubukuwe bitazabasaba akazi kenshi kugira ngo musubire ku murongo.”

”Impavu nyamukuru yaduhurije aha, ni ukugira ngo tugire ibyo tuganiraho bijyanye n’intego dufite umwaka utaha w’imikino, turifuza kwitwara neza hano iwacu nk’uko mwabikoze umwaka ushize ariko cyane cyane nditsa ku mikino nyafurika ari nayo ntego yacu nyamukuru. Umwaka utaha turifuza kugera mu matsinda y’imikino nyafurika, kwegukana ibikombe by’imikino yo mu karere (CECAFA) tutibagiwe n’andi marushanwa yose akinirwa hano mu Rwanda.

Umuyobozi wungirije wa APR F.C kandi yaboneyeho kwakira abakinnyi bashya, ageza ku ikipe ubutumwa bw’abayobozi ba RDF ndetse n’umuyobozi w’icyubahiro wa APR F.C General James Kabarebe bwari bwiganjemo impanuro zubaka abakinnyi, kwirinda icyakoma mu nkokora umwuga wabo harimo ababarangaza bashaka kubahagararira babatesha umwanya ko ngo bazabagurisha mu makipe akomeye nyamara ubuyobozi bw’ikipe bwarashyizeho uburyo bwo kubashakira amakipe n’andi mahirwe yabaha iterambere ryisumbuyeho.

Mu butumwa bwihariye bw’umuyobozi w’icyubahiro, akaba yasoje abibutsa gukomeza gukurikiza amabwiriza ya Leta yo kwirinda ikwirakwiza icyorezo cya Corona virus.

Ibiganiro byasojwe no kwiyemeza no guhiga k’umutoza mukuru wa Adil Mohammd Erradi, Kapiteni Manzi Thierry bemeza ko intego z’ikipe bazigize izabo. Basezeranya abakunzi n’ abafana ba APR FC ko bazakomeza kubaha ibyishimo.

Source: APR FC