Print

Ruhango: Bafashwe bacuruza inyama z’imbwa babeshya ko ari iz’ihene

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 August 2020 Yasuwe: 2304

Abaturage baganiriye na TV1 na Radio One dukesha iyi nkuru bavuze ko iyo bataza kubona uruhu n’ umutwe by’ iyi mbwa batari gupfa kumenya ko ari yo kuko ngo ntaho yari itaniye n’ ihene.

Aba basore bavuga ko bari bamaze kurya akaboko ndetse n’ ijosi by’ iyi mbwa bavuga ko batari bagamije kugurisha izi nyama ko ahubwo ari bo ubwabo bari kuzirya. Bavuga ko impamvu yabateye kurya iyi mbwa ari uko bayiguze bagamije kuyorora ariko iza kurya umwe muri bo basanga batayihanganira, ni ko gufata umwanzuro wo kuyibaga.

Iriya mbwa babaze, bayiguze n’uwitwa Alexis Gasatsi ku Cyumweru tariki 02 Kanama 2020 iza kuruma umuntu, abayiguze babonye bikomeye barayibaga bajya kuyigurisha nk’aho ari inyama z’ihene ariko abaturage barabavumbura.

Abaturage bo muri aka gace bavuga ko ibyo aba basore bavuga by’ uko ari bo ubwabo bari kurya iyi mbwa ari ibinyoma kuko ngo si ubwa mbere bumvise amakuru y’ uko bagurisha inyama z’ imbwa bazita iz’ ihene.

Ubuyobozi bw’ Umurenge wa Ruhango buvuga ko aba basore bashyikirijwe inzego z’ umutekano kugira ngo bagire ibyo babazwa.

Ubusanzwe aka gasanteri k’ ubucuruzi aba basore bafatiwemo bafite inyama z’ imbwa, burusheti yaho bivugwa ko ari iy’ ihene ishobora kugura amafaranga 250 y’ u Rwanda. Iki giciro kiri hasi bamwe bagishingiraho bemeza ko bashobora kuba barya inyama z’ imbwa nubwo nta bimenyetso bifatika bibigaragaza.

Abafashwe bashaka kugurisha ziriya nyama ni uwitwa Ihimbazwe w’imyaka 20, Yangeneye w’imyaka 22 na Nshimiyimana w’imyaka 27 y’amavuko.