Print

Libani: Abantu barenga 30 bapfiriye mu guturika gukomeye kwabereye mu mujyi wa Beirut

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 August 2020 Yasuwe: 1698

Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga arerekana umwotsi mwinshi, n’inkongi y’umuriro y’ahabereye uko guturika, hamwe n’amazu menshi yabomotse.

Hari n’amashusho yerekana abakomeretse.

Minisitiri w’umutekano mu gihugu wa Libani yavuze ko Mohammed Fehmi ibi biturika byaba byatumye n’ibikoresho biturika cyane byari bibitswe mu mujyi wa Beirut.

Umukuru w’ikigo gishinzwe umutekano Abbas Ibrahim yavuze ko ibi bikoresho byaturitse bishobora kuba byari bimaze imyaka myinshi.

Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu Hassan Diab yatangaje ko uretse abapfuye hari kandi n’abandi benshi bakomeretse. Yatangaje ko ku munsi w’ejo ku wa gatatu uzaba uw’icyunamo.

Umukuru w’umuryango wa Croix Rouge muri icyo gihugu, Georges Kettaneh, avuga ko kugeza ubu bigoye kumenya abakomeretse kuko hari abagwiriwe n’amazu yasenyutse.

Imbangukiragutabara nizo zakomeje gucaracara zijya gutabara abakomeretse.

Kugeza ubu icyateye uwo muriro ntikiramenyekana, ariko abategetsi benshi bumvikanye bavuga ko uwo muriro waturutse mu nzu y’ububiko bw’ibikoresho biturika. Umutingito wumvikanye ku birometero cumi uvuye aho byabereye.

Abashinzwe ubutabazi barimo kugerageza gutabara abahuye n’ibyago, ibinyamakuru byo muri icyo gihugu nabyo bikerekana amafoto y’abagwiriwe n’ibintu bitandukanye.

Abategetsi bo hirya no hino ku isi bagize icyo bavuga kuri ibi byago, aho abenshi bihanganishije igihugu cya Libani.

Umukuru w’igihugu cya Misiri, Abdul Fattah al-Sisi avuga ko ababajwe n’ibyaye muri Libani akavuga ko yifatanyije na bagenzi babo ba Libani.

Ubuyobozii bwa Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwavuze ko burakomeza gukurikiranira hafi .

Umuyobozi wa EU , Charles Michel , nawe yihanganishije Abanyalibani ndetse yiyemeza ko umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi witeguye gufasha.

Ubufaransa hamwe na Cyprus nabo batangaje ko biteguriye gufasha icyo gihugu.

Minisitiri w’Intebe wa Irani, Javad Zarif,yihanganishije Abanyalibani, abemerera ko Irani yiteguriye gutanga ubutabazi.

BBC