Print

Abantu 53 bakize Coronavirus mu Rwanda mu gihe 7 aribo bayanduye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 August 2020 Yasuwe: 1408

Ababonetse I Rusizi ni 4 (bahuye n’abanduye),Kigali:2,Nyamasheke:1. Hari hashize iminsi haboneka abantu barwaye baruta abakize ariko kuri uyu wa Kabiri hakize 53 bituma umubare w’abakize bose uba 1,222. Abakirwaye ni 872. Abapfuye:5.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.

U Burusiya bwasinye amasezerano yo kohereza umuti buvuga ko uvura Coronavirus, mu bihugu birimo Afurika y’Epfo n’ibindi birindwi byo muri Amerika y’Amajyepfo.

Ikigega cy’ishoramari cy’u Burusiya kuri uyu wa Mbere cyatangaje ko nibura udupaki tw’umuti uzwi nka Avifavir, tuzoherezwa muri Argentine, Bolivia, Equateur, El Salvador, Honduras, Paraguay na Uruguay, hakiyongeraho na Afurika y’Epfo.

Uyu muti wamaze kwemezwa n’ubuyobozi bw’u Burusiya ko uvura Coronavirus. Biteganyijwe ko ikoranabuhanga ryifashishwa mu kuwukora rizajyanwa mu kigo gikora imiti Sigma Corp S.R.L. cyo muri Bolivia kugira ngo ujye unahakorerwa.

Minisiteri y’Ubuzima y’u Burusiya yatanze icyemezo cy’uko uyu muti wemerewe gukoreshwa muri Gicurasi uyu mwaka. Mu kwezi gushize, uyu muti watanzwe mu duce 35 tw’u Burusiya na Belarus kandi ibihugu birenga 50 bimaze kugaragaza ko biwushaka.

Kugeza ubu Afurika y’Epfo nicyo gihugu gifite ubwandu bwinshi bwa Coronavirus muri Afurika yose ikaba n’iya gatanu ku Isi. Uyu muti witezweho kugabanya ubu bwandu.

U Burusiya buvuga ko bitewe n’uko Afurika y’Epfo ifite ibitaro bike, gukoresha Avifavir ari ubundi buryo bwo kuziba icyo cyuho mu kuvura abarwayi Coronavirus.

Avifavir yizewe ku murwayi ugifatwa n’ugeze mu cyiciro cyo hagati cy’uburwayi bwa Covid-19. Kuvurisha Avifavir abarwayi bataha bishobora kuzagabanya umubare w’abahabwa ibitaro ndetse bikagabanya n’umutwaro ku bihugu bidafite ibitaro byinshi.