Print

Covid-19: Abantu 15 bakize mu Rwanda abandi 5 bashya barayandura

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 August 2020 Yasuwe: 1073

Abarwayi bagaragaye I Kigali ni 4 (bapimwe mu bibasiwe kurusha abandi) n’undi umwe wo mu karere ka Nyagatare.

Uyu munsi kandi hakize abantu 15 bituma umubare w’abamaze gukira bose uba 1,237. Abakirwaye ni 862. Abapfuye:5.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.

Mu byumweru bibiri bishize, umubare w’ubwandu bwa COVID-19 warazamutse cyane by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali, mu gihe mu minsi yari yabanje ibice byari byibasiwe cyane byari Rusumo mu Burasirazuba bw’igihugu na Rusizi mu Burengerazuba.

Ufashe nko guhera ku wa 20 Nyakanga kugera ku wa 04 Kanama, mu Mujyi wa Kigali hamaze kugaragara ubwandu bwa Coronavirus ku bantu 420. Imidugudu imwe n’imwe yashyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo mu kurwanya ikwirakwira ry’iki cyorezo.

Hari ibice biri mu byago bikomeye byo kugira ubwandu bwinshi bw’iki cyorezo birimo nk’Umurenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge n’uwa Kigarama mu Karere ka Kicukiro.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, Dr Sabin Nsanzimana, yatangaje ko ibyo bice usanga harimo isuku idahagije ndetse ko bituwe n’abantu benshi.

Ati “Bimwe muri ibi bice bituwe cyane, uhasanga amasoko mato mato arimo abantu benshi, amaduka mato n’ahandi hantu abantu bahurira, kandi hatari isuku ihagije.”

Dr Nsanzimana yavuze ko muri ibi bice biba bigoye ko abahatuye bubahiriza amabwiriza arimo nko guhana intera. Ati “Ibi bikorwa remezo bitaboneye bituma bibagora ko bubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 mu gihe kwandura biba byoroshye.”

Muri ibi bice ibikorwa byo gupima iki cyorezo byashyizwemo imbaraga kurushaho, kugira ngo abantu banduye iki cyorezo babashe kuboneka hakiri kare mu kwirinda ikwirakwira ryacyo.

Ati “Buri munsi dufata ibipimo biri hagati ya 800 na 1000 muri ibi bice. Tubikora mu buryo busobanutse twibanda ku bice byagaragayemo abarwayi benshi.”

Dr Nsanzimana yabwiye The News Times ko imiryango yibandwaho ari iba yarapimwe mbere ikagaragaramo abantu barwaye iki cyorezo.