Print

Donald Trump yafatiwe ibihano nyuma yo kubeshya ku makuru y’ubwoko bw’abantu badafite ubudahangarwa bwinshi bwo kutandura Coronavirus

Yanditwe na: Martin Munezero 7 August 2020 Yasuwe: 1349

Facebook yasibye amashusho Trump yari yashyize kuri paji ye yari irimo ikiganiro yagiranye na Fox News mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu.

Twitter nayo yahise ifatira konti y’itsinda ryamamaza Trump kugeza ubwo rikuyeho amashusho ryashyizeho ameze nk’ayari yashyizwe kuri Facebook, kuko anyuranye n’ibyatangajwe n’inzego z’ubuzima. Ayo mashusho yavugaga ko abana bafite ubudahangarwa bwihariye kuri Coronavirus.

Umuvugizi wa Facebook, Andy Stone, yatangaje ko amashusho Trump yashyize kuri uru rubuga nkoranyambaga arimo ibinyoma by’uko hari itsinda ry’abantu rifite ubudahangarwa kuri Coronavirus, bikaba binyuranyije na politiki ya Facebook yo kurwanya amakuru y’ibinyoma kuri iki cyorezo.

Ni ubwa mbere Facebook ifata icyemezo cyo gusiba ibyo Trump yatangaje bigendanye na politiki yayo yo kwirinda ibihuha kuri Coronavirus. Gusa ariko si ubwa mbere ahanwa kubera amakuru atangaza kuri paji ye ya Facebook.

Twitter nayo yatangaje ko itsinda ryamamaza Trump ryishe amabwiriza yayo yo kwirinda ibihuha kuri Coronavirus rikaba ryari ryemerewe kugira ikindi ritangaza kuri iyo konti ari uko ryabanje gukuraho ibyo ryatangaje byatumye rihanwa.

Iri tsinda rishinzwe kwamamaza Trump ryahise rikuraho ariya mashusho bityo ryemererwa kugira ibindi ritangaza.

Mu kwezi gushize Twitter yahagaritse by’agateganyo konti y’umuhungu wa Trump kubera gusangira amashusho y’ibinyoma kuri Coronavirus n’umuti wa hydroxychloroquine.