Print

Umugabo yaciye ibintu nyuma yo kwambara ubusa agahagarara mu muhanda rwagati

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 August 2020 Yasuwe: 3918

Umwe mu bashyize hanze amashusho y’uyu mugabo yagaragaje ukuntu yahagaze mu muhanda imodoka ntizibashe kugenda bigateza akajagari kugeza ubwo umushoferi umwe yaje kumukuramo amukubise ikofe.

Abantu benshi bakomeje kwibaza ikibazo uyu mugabo yagize cyatumye ajya mu muhanda yambaye ubusa mu gihe abashoferi bo barakaye cyane kubera ukuntu yatumye batabasha gutambuka.

Bivugwa uyu mugabo wakoze ibi bintu ari Umurusiya ariko ntihavuzwe impamvu yahagaze muri uyu muhanda yambaye ubusa akabuza imodoka guhita.

Uyu mugabo yahagaze imbere y’imodoka y’umweru arangije asaba shoferi kumuvira mu nzira.

Uyu mushoferi yarakaye cyane ahita asohoka mu modoka aza kurwana n’uyu mugabo wari wambaye ubusa.Aba bombi bamaze amasegonda menshi baterana amagambo.

Uyu mushoferi yahise amukubita igipfunsi gikomeye cyane undi yikubita hasi agaramye.

Aya mashusho y’uyu mugabo wari wambaye ubusa yashyizwe kuri Twitter aho amaze kurebwa n’abasaga ibihumbi 800.