Print

Umukobwa yabenze umusore bakundanaga amuziza ko yamusabye ko bashyingiranwa adapfukamye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 August 2020 Yasuwe: 3706

Nkuko byagaragaye mu mashusho yafashwe n’umwe mu bari baherekeje uyu musore yagaragaje uyu musore yishimye cyane kubera ko yari agiye gusaba umukunzi we ko yazamubera umugore.

Uyu musore akigera imbere y’uyu mukobwa yahise amusaba ko yafunga amaso ye kubera ko hari surprise amufitiye.

Uyu musore yahise akuramo akantu yari yashyizemo impeta ye,amusaba gufungura amaso ye niko kumusaba niba yakwemera ko bashyingiranwa.

Uyu mukobwa wari wishimye,yabonye uyu musore akuyeyo impeta biramurakaza niko kumubaza impamvu atigeze apfukama ngo abimusabe mu kinyabupfura.

Uyu mukobwa yahise yigendera nyuma yo kubwira uyu musore ko atariko abandi basaba abakunzi babo ko bazababera abagore kuko babanza gushyira ivi hasi.

Ababonye iyi videwo barakaye cyane banenga cyane uyu mukobwa aho bamwibukije ko n’ubundi mu muco w’abanyafurika nta mugabo upfukamira umugore.