Print

Perezida Ndayishimiye ntiyifuza kugirana umubano mwiza n’u Rwanda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 August 2020 Yasuwe: 9176

Ibi Perezida Evariste Ndayishimiye yabivugiye mu ntara ya Kirundo kuri uyu wa kane,mu ngendo amazemo amazemo iminsi azunguruka igihugu.

Yagize ati “Ntibishoboka ko igihugu kivuga ko gishaka gukundana n’u Burundi kirimo kwiyorobeka,cyashyize ihwa mu nzira ngo turihonyore.Gikoreshe uburyarya.

Kera kugira ngo umuryango ugirane umubano mwiza n’undi, iyo umwana yakoraga ikibi agahungira mu wundi muryango,wahitaga ubaza uwo avukamo uti "ko uyu mwana aje iwanjye n’amahoro?hanyuma ababyeyi be bakavuga bati “asize yononye mu rugo,muzane tumuhane.Abo bashaka ubushuti ku Burundi nibabanze baduhe abo bakoze amarorerwa tubacire urubanza.Nta Murundi wagizweho ingaruka na biriya byago bya 2015,uzatekana atabonye ababikoze bahanwe kuko iminsi yose basaba ubutabera.

Perezida Ndayishimiye yemeye ko yakiriye ibaruwa y’impunzi 300 y’impunzi zo mu nkambi ya Mahama mu Rwanda zimusaba ko yazifasha gutahuka ariko ngo u Rwanda rwabafashe nk’ingwate rwanga kubarekura.

Yagize ati “Turabona ko ibyo bihugu bahungiyemo byabafashe nk’ingwate kuko ntabwo umuntu yashaka gutaha mu gihugu cye ngo hagire igihugu kimwangira.Turasaba y’uko icyo gihugu cyabarekura bakitahira mu gihugu cyabo cy’amavuko.

Ndayishimiye yageze aho asaba izi mpunzi gutaha ku ngufu ati “Niba babangiye gutaha bashaka gutaha nibitahire twebwe twiteguye kubakira hanyuma turebe ubatangirira ku mupaka ababuza gutaha iwabo."

Nubwo perezida Ndayishimiye yavuze ko umubano w’u Burundi n’u Rwanda uri kure nk’ukwezi,Perezida w’u Rwanda Paul Kagame aherutse kuvuga ko yifuza ko umubano w’ibihugu byombi waba mwiza ndetse ko Leta y’u Burundi nishaka ko uba mwiza izasanga u Rwanda rwiteguye kwakirana yombi iki cyifuzo.

Ku bijyanye n’impunzi z’Abarundi ziri mu Rwanda,hari amakuru ko abantu 300 banditswe muri uru rwandiko rwohererejwe Ndayishimiye harimo abapfuye n’ababeshyewe ko bashaka gutaha batabyifuza.

Nta na rimwe u Rwanda rwigeze rutangira Abarundi bashaka gutaha iwabo ahubwo bifuje imikoranire y’ibihugu byombi kugira ngo batahe neza.

Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi y’u Rwanda iherutse gutangariza kuri Twitter ko yiteguye "gufasha gucyura abahisemo gutaha ifatanyije na UNHCR na za guverinoma bireba".

Yagize iti "U Rwanda rurashimangira ubushake rufite mu kurengera impunzi ziri ku butaka bwarwo, kandi rwiteguye gufasha ababihisemo, gutaha mu buryo butekanye kandi bubahesha agaciro, ku bufatanye na UNHCR na za guverinoma bireba."

Gusa kugira ngo impunzi zitahe habaho kuganira kw’impande eshatu - ibi bihugu na UNHCR - bakumvikana ibitarakorwa kugeza ubu.

U Rwanda ni igihugu cya gatatu kirimo impunzi nyinshi z’Abarundi - zigera ku 72,000 - inyuma ya Tanzania na DR Congo. Benshi muri aba bahunze imidugararo ya politiki yo mu 2015.